Burya si buno, buri muntu ni_mutima ukwe.

Uyu mugani Abanyarwanda badatuza guca cyane cyane iyo bacyurirana, umuntu awuca iyo abonye urwaho rwo kwiganzura uwari waramuzambije akamubuza amahwemo cyangwa ashaka kugaragaza ko umuntu ari mutima ukwe, nibwo avuga ati ”Burya si Buno”, wakomotse kuri Burya na Buno, bene Rugomwa rwa Maronko mu Gisaka (Kibungo), ahagana m'umwaka wa 1400.

Burya si buno, buri muntu ni_mutima ukwe.

Abo bahungu bombi bari impanga, bakaba bene Rugomwa wari umugesera w’umuzirankende, akaba umutware w’umutoni mu b’ingenzi kwa Kimenyi Musaya umwami w’i Gisaka.

Bukeye Kimenyi atoresha abakobwa beza mu Gisaka, babazana mu rugo rwe rw’i Remera ry’i Mukiza (muri komini Kigarama; mu Gisaka i Mukiza hari nk’ibwami mu Rwanda).

Bamaze kuhateranira yohereza abagore bakuru bo guhitamo abasumbije abandi ubwiza, kugira ngo bamwe azabarongore abandi abashyingire abahungu be akunda. N’i Rwanda ni ko byagendaga, ni na ko ibwami barambagizaga.

Nuko abagore bajya kurobanura abakwobwa, babakenyeza impu z’imikane, babareba imbere n’inyuma, babambika ubusa barabahindura bareba intantu n’ibibero. Umukobwa wa mbere aba barakagwira ba numugabo.

Igihe bakibisaganira, Kimenyi aba arahageze na wa muhungu Rugomwa, dore ko yamukundaga cyane.

Ba bagore n’abakobwa babonye abatunguye barikanga. Arabasatira arabaramutsa n’abakobwa bose. Ubwo abagore bari bakikije barakagwira.

Kimenyi arababaza ati “Ko nduzi mukikije uyu mukobwa mwese ni ibiki?”Abagore batinya kumubwira ko ari we uruta abandi ubwiza, kugira ngo bagenzi be batagira ipfunwe n’ishyari.

Kimenyi na we arabimenya aroroshya ati “Nimuze mbabaze”. Abajyana mu yindi ngombe, dore ko ibyo byagirirwaga mu gikari.

Bahageze babona kumutekerereza ko Barakagwira aruta bagenzi be bandi ubwiza. Ubwo wa muhungu Rugomwa akaba ari aho.

Kimenyi arashimikira ati ”Arabaruta bose koko?” Bati” Arabaruta turakakuroga” Kimenyi akebuka Rugomwa ati “Muguhaye wanshima?” Rugomwa ati “Nagushima mba nkuroga.” Kimenyi ati ”Ndamuguhaye uzamurongore”.

Rugomwa rero arongora Barakagwira, atahirira i Mukiza kwa Kimenyi. Barakagwira amaze kurongorwa ntiyazuyaza, aherako asama. Igihe cyo kubyara kigeze, yibaruka abahungu babiri b’impanga, umwe bamwita Burya undi bamwita Buno.

Bamaze gukambakamba, Kimenyi atekesha Rugomwa ubutware, aramusezerera ajya kuburereramo abana be. Bamaze kuba ingaragu, Kimenyi abajyana iwe bareranwa n’abe. Bamaze kugimbuka arabashyingira, abaha inka n’imisozi.

Biba aho bishyize kera Rugomwa arapfa. Abahungu be basigara mu bye babitungana n’ibyabo.

Bitinze abantu bo mu Gisaka babagirira ishyari barabanga, babateranya na Kimenyi. Na we atangira kubareba nabi. Burya na Buno babibonye bagira ubwoba baracika, bamucikira i Bujinja.

Bamaze kugerayo bakeza umwami waho. Arabakira arabahaka. Hagati aho abanyagisaka bayoberwa aho bacikiye. Biraramba hashira imyaka ariko bigeze aho barahamenya. Babwira Kimenyi bati “Burya na Buno bari i Bujinja”.

Kimenyi yohereza abantu bajya kubagarura kuko yabakundaga cyane. Bagezeyo barabaririza barababona, bararamukanya barashyikirana. Bari bamaze kuba amajigija. Intumwa zibabwira ubutumwa bwa Kimenyi bw’uko bagaruka iwabo.

Bamaze kubyumva, Burya arabyemera, Buno araricurika ararahira, yanga kugaruka. Burya agarukana n’intumwa, Kimenyi amusubiza ibyabo byose, na we Buno yigumira iyo.

Nuko atindaharirayo, kugeza igihe agwiriyeyo yiseguye ubutindi. Rubanda rero rumaze kubona uko izo mpanga zanyuranije ibitekerezo byari mahwi amambere, babikurizaho imvugo yahindutse umugani baca bagira ngo ”Burya si Buno!” Bawuca bashaka kuvuga ko umuntu ari mutima ukwe: nk’uko abo bahungu babusanyije ibitekerezo kandi bari akara kamwe.

Ku ruhande baba bashima Burya, ku rundi bagaya Buno. Ariko mu mvugo bisobanura ko ibihe biha ibindi ni nk’aho umuntu yagize ati ”Birya wangiriraga burya ntishoboye ubu noneho byarahindutse.”