Perezida wa Brazil asanga agatsiko ka G-7 kadateze kurangiza amakimbirane muri Ukraine.

Amagambo y'umutegetsi wa Brazil yatunguranye mu matwi ya benshi.

Perezida wa Brazil asanga agatsiko ka G-7 kadateze kurangiza amakimbirane muri Ukraine.

Perezida wa Brazil Luiz Inacio Lula da Silva, arasaba Abategetsi gutegura inama rusange ya LONI igamije kuganirirwamo ikibazo cya Ukraine,  akavuga ko ntacyo bimaze kukiganirira mu nama ya G-7 cyangwa iya G-20.

Luiz Inacio Lula da Silva avuga ko niba koko ikibazo cya Ukraine Abategetsi b'Isi kibaraje inshinga,  bashaka ko gikemuka, bakwiye gutumira Putin na Zelensky bakicarana bakaganirira hamwe bashaka umuti w'ikibazo cyateje iyi ntambara.

Avuga ko mu nama rusange ikurikira ya LONI hakwiye kwibandwa kuri iyi ngingo mbere y'ibindi byose.

Luiz Inacio Lula da Silva akomeza avuga ko mu mezi 5 amaze ategeka Brazil nta wigeze  amutumira ngo baganire ku kibazo kiri muri Ukraine. Ati inama rusange ya LONI iteganyijwe kuzaba mu kwa Cyenda dukwiye kuyimurira mu  kwa Gatandatu cyangwa ukwa Karindwi tukaganira kuri iki kibazo gihangayikishije Isi kikava mu nzira.

Perezida wa Brazil Luiz Inacio Lula da Silva, akomeza kwitsa cyane kubiganiro bihuriweho n'impande zombi   bigamije gukemura aya makimbirane ari muru Ukraine, avuga ko bikenewe cyane guhuza Pezida w'Uburusiya Vladimir Putin n'uwa Ukraine Volodymyr Zelenskyy bagahurira hamwe n'abandi Bategetsi bakaganirira hamwe uko aya makimbirane ari muri Ukraine yashyirwaho akadomo. 

Perezida wa Brazil Luiz Inacio Lula da Silva abona umuti w'ikibazo uzava hagati ya Kyiv na Moscow, kurusha ahandi washakirwa.

Ibi yabitangarije mu biganiro yagiranye n'Abatangazamakuru kuri uyu wa Mbere.

Perezida wa Brazil Luiz Inacio Lula da Silva, yakunze kumvikana kenshi anenga gahunda zo m'Uburengerazuba ndetse akangurira abandi bategetsi kuva ku Idolari bagakoresha amafaranga yabo bakenera kugira ibyo bahahirana bagakoresha amafaranga y'Ibihugu byabo bagurana aho kwiruka inyuma y'Idolari,  yongeyeho ko iki ari ikibazo kimubuza gusinzira yibaza impamvu ki abantu bakomeza kuguma mubucakara bwo gukoresha Idolari nkaho ritariho ubucuruzi bwahagarara, asanga ibi bikwiye guhinduka Ibihugu bikanjya byiyumvukanira uko bihahiranira America itabyivanzemo.