Amashirakinyoma ku nkuru yahwihwishijwe ko Judith yaba yarafatiriye ibyangombwa bya Safi.
Judith yumvikanye yiyama abatangazamakuru yise injiji kubera gutangaza amakuru badafitiye gihamya, abihanangiriza abamenyesha neza ko niyongera kumva bamuhimbira azitabaza ubuyobozi.
Mu misi mike ishize nibwo kumbuga nkoranyabantu hadutse inkuru yavugaga ko Uwahoze ari umugore wa Safi yaba yarafatiriye Urupapuro rw'inzira rwa Safi ndetse bakaba baragabanye imitungo ariko ngo Safi akaba ntacyo yari afite cyo kugabana na Judith, ibi nibyo byatangajwe kumbuga nkoranyabantu mu minsi mike ishize.
Judith yanyomoje aya makuru avuga ko atafatiriye ibyangombwa bya Safi kuko bitemewe, ahubwo ko Safi yabitaye mu rugo rwa Judith " ati Canada si igihugu cyoroheje cyakwemerera gufatira ibyangombwa by'umuntu gutyo gusa".
Judith avuga ko Safi yasize ibyangombwa bye ( permanent residence card) mu rugo rwa Judith, arayisigarana. Safi yashatse kongera kugaruka kuyifata ariko habaho case Judith atifuje gutangaza nyuma Safi aza kuboroka Judith.
Ku ngingo yo kugabana imitungo ho yatangaje ko bagabanye imitungo nkuko amategeko abitenya kandi ko bikwiye kuko umuntu aba yarabisinyiye, ariko yirinze kugira byinshi avuga ku igabanamitungo hagati ye na Safi. Aha yumvikanye agira inama abantu batarasezerana ko bakwiye gusezerana ivangura mutungo cyangwa bagasezerana ivanga mutungo ariko rihahano. Umwe yabyanga ukamusaba kuzana imitungo ye mukayerekana maze mukayivanga izwi neza ntabyo guhendwa bijemo.
Judith yaciye impaka avuga ko Safi yasize i karita ko atasize Urupapuro rw'inzira nkuko byagiye bigarukwaho cyane. Ati Urupapuro rw'inzira rwe ararufite nubu ashaka yaza, ati si nigeze mutwarira ibyangombwa.
Ikarita avuga ko yayisubije aho yavuye ho muri Immigration, nyuma Safi arayisaba barayimusubiza, ati ntayo nafatiriye ubu nayo arayifite.
Judith asoza iyi ngingo yibaza k'ubwenge bufitwe n'ubyuka akandika ko yafatiriye ibyangombwa by'abandi kandi atari byo?
Ibi yabitangarije ku Isimbi TV, aho yagaragaye ari kumwe n'umukunzi we mushya amuhoberana ubwuzu bwinshi, umukunzi we nawe amukubita udushyi tw'urukundo kumabuno.