Ibihugu 10 by’Africa bifite ubutasi bukomeye.

Buri gihugu kigira ubutasi bugamije gushaka amakuru no gukumira ibyago bishobora kugwira igihugu byaba ibitunguranye ndetse n’ibyateguwe. Ubutasi bufatwa nk’umutima w’igihugu kuko nibwo bwibanze ubutegegetsi buba bwubakiyeho.

Ibihugu 10 by’Africa bifite ubutasi bukomeye.

Iyi nkuru iragaruka ku Bihugu 10 by’Africa bifite ubutasi bukomeye kurusha ibindi k’umugabane w’Africa.

. Tanzaniya

Tanzania Intelligence and Security Sarvice, iza kumwanya wa 10 muri Africa mugukora akazi k’ubutasi. Tanzania Intelligence and Security Sarvice ikora ubutasi imbere muri Tanzania ndetse no hanze yayo, uyu mutwe w’ubutasi ufite inshingano zo kubungabunga umutekano, amahoro, ituze, no gukumira ibyago muri Tanzania.

TISS ifite inshingano kandi zo kurinda ubutegetsi kuburyo ntacyabuhungabanya muri iki Gihugu. Tanzania ni kimwe mu Bihugu by’Africa birambanye amahoro bikesha uru rwego rw’ubutasi rwacyo ruza imbere mu kurinda umutekano wa Tanzania.

. Ethiopia

Ethiopia nayo iza mu Bihugu bifite ubutasi bukomeye k’umugabane, bufite inshingano zo kurwanya ibyaha no kurwanya abanyabyaha ndetse no gukumira ibibazo bwose byagwirira iki gihugu.

The National intelligence and security service NISS, ni rwo rwego rw’ubutasi rwa Leta ya Ethiopia rukusanya amakuru yose areba igihugu. Uru rwego kandi rufite inshingano zo kurwanya iterabwoba ndetse no gukusanya amakuru rugenera ingabo ziki Gihugu kugirango zibashe gukora neza nta kidobya.

Uru rwego rukorera munsi ya Minisiteri y’amahoro rugaha raporo Minisitiri, ni Urwego rwashyizweho mu mwaka wa 2013.

Uru rwego ruvugwaho kubangamira abatavuga rumwe na Leta ya Ethiopia ndetse no kubakorera iyicarubuzo, ruvugwaho no kubangamira abatangazamakuru cyane batagendera mu murongo Leta ishaka.

. Ghana

The Bureau of National Investigations , ni rwo rwego rushinzwe ubutasi bw’imbere muri iki Gihugu cya Ghana.

Ni urwego rushinzwe kugenza ibyaha, guta muri yombi no kubaza abakekwaho ibyaha muri Ghana.

BNI ishinzwe gukumira abatasi bajya gutata muri iki gihugu, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ishimuta, kurwanya icuruzwa ry’abantu, BNI kandi ishinzwe guha amakuru izindi nzego z’umutekano zo muri iki gihugu.

. Nigeria

The state security service, ni urwego rushinzwe ubutasi muri iki Gihugu cya Nigeria. Ni urwego rutanga raporo muri perezidanse ya nigeria rukaba rumwe mu nzego 3 z’ubutasi zikorera muri iki gihugu.

Rushinzwe ubutasi bw’imbere mu gihugu, kurwanya iterabwoba no kugenzura ibindi byaha byose bibera k’ubutaka bwa Nigeria ni rwo rwego kandi rukora iperereza kubyaha bikomeye bikorerwa muri iki Gihugu.

. Rwanda

NISS: the national intelligence security service, NISS urwego rushinzwe ubutasi n’iperereza imbere mu gihugu cy’u Rwanda narwo ruza mu nzego 10 zikomeye muri Africa. Ni urwego rufite ubushobozi bwo gukumira ibyaha imbere mu guhugu bitaraba ibi biha ubuhangange uru rwego bwo kuza kumwanya wa 6 k’umugabane. Uru rwego kandi rukorana n’izindi nzego zirimo n’izikora ubutasi hanze y’u Rwanda nazo za Leta y’u Rwanda.

. Uganda

Uganda internal security organization, iza ku mwanya wa 5 muri Africa mu gukora ubutasi. Ni urwego rwa Leta ya Uganda rushinzwe cyane kugenza intasi z’amahanga no kuzikumira, kugenzura umutekano w’imbere mu Gihugu. Uru rwego rwashinzwe mu mwaka w’i 1986. ISO niyo ishinzwe gukusanya amakuru yose y’imbere muri Uganda.

. South Africa

The national intelligence agence (NIA) ni rwo rwego rutinyitse cyane muri iki gihugu mu guhiga amakuru no gucakira abanyabyaha babangamiye ituze rya South Africa, Uru rwego rufite umwihariko wo gukumira ibyaha bitaraba kubera gukoresha ikoranabuhanga cyane hifashishijwe ibyuma bigezweho.

. Morocco

Iki gihugu giherereye mu m’Amajyaruguru y’iburengerazuba bw’Africa gifite ubutasi bukomeye cyane ndetse n’igisilikare, uru rwego rw’ubutasi n’iperereza mu nshingango z’ibanze bafite mu kazi kabo ka buri munsi: iyambere ni ukugenzura umutekano w’umwami ukaba umeze neza buri munota. Ni urwego rwashyizweho mu mwaka wa 2005, hagamijwe gukomeza umutekano w’imbere mu gihugu.

Ni urwego ruvugwaho gukubita, kubabaza no kwica urubozo abo ruba rwataye muri yombi rukababika mu magereza y’ibanga yarwo hari nayubatswe byihariye hakoreshejwe ama dolari menshi abarirwa mu ma miliyoni ari hejuru ya 20.

. Egypt

The national security agency, ni rwo rwego rw’iperereza ruza ku mwanya 2 muri africa. Ruzwi kandi nka Homeland security.

Munshingano z’ibanze z’uru rwego harimo kubungabunga umutekano w’imbere mu Gihugu, kurwanya ubutasi mvamahanga, kurwanya iterabwoba, kurinda imipaka y’igihugu no gukora ubugenzuzi.

Homeland security ni urwego ruhora rukanuye cyane muri iki gihugu kubera kwikanga ibikorwa by’igihugu gituranyi cya Israel, bivugwa ko rufite abakozi barenga ibihumbi 100 bose ndetse n’abandi baruha amakuru benshi.

Ni urwego rwanzwe cyane mu MIsili ndetse buri wese yirinda kuba yagira aho agonganira na rwo kubera ibyo rukorera abakekwaho kuba abanzi b’ubutegetsi. Uru rwgo rw’ubutasi rwa Misili ruri mu za mbere zikomeye hano muri Africa kubera imyitozo n’ibikoresho bigezweho abarukoramo bahabwa.

. Kenya

Igihugu cya Kenya kiza imbere muri Africa mu kugira ubutasi bukomeye cyane, kenya ikaba ibarizwa mu karere k’ibiyaga bi nini.

The national intelligence service (NIS) niyo iyoboye muri africa mu gushaka amakuru no kuburizamo imigambi mibisha itaraba.

NIS ikura ubuhangange k’ubongereza bayishinze mu myaka yaza 50, ikongera gukura ubundi buhangange ku banyanyamerika batoza intasi zayo ndetse n’abahakorera bacungana n’imitwe bita iy’iterabwoba ikorera mu ihembe rya Africa. Aba banyamerika kandi bakorera no mu bice bya Uganda.

Inzego z’ubutasi ni uko zikurikirana mu gukomera muri africa ndetse no mu gukora neza.

Izi nzego urebye ziba zifite akazi gasa cyane ko gukumira imigambi mibisha, gushaka amakuru, kuburizamo ibikorwa by’iterabwoba, guhiga izindi ntasi z’amahanga kugirango ibizigenza biburizwe, kwiba amabanga y’iterambere ndetse n’ay’umutekano, aya gisilikare ndetse n’ibindi bigararagara munkuru n’ibitarimo.