Bakhmut ifashwe n'Uburusiya nyuma y'igihe kinini ari ibagiro.

Umutwe wa Wagner group kuri uyu wa Gatandatu watangaje ko ufashe byuzuye Umugi wa Bakhmut, uherereye m'Uburasirazuba bwa Ukraine hakaba m'Uburengerazuba bw'Uburusiya.

Bakhmut ifashwe n'Uburusiya nyuma y'igihe kinini ari ibagiro.

Nyuma y'urugamba rw'ijyana muntu rwabereye muri uyu mugu wa Bakhmut,  guhera igihe Ibikorwa Bidasanzwe bya Gisilikare byatangiriye,  birangiye Abacanshuro ba Wagner Group bawigaruriye mu buryo bwuzuye nkuko byatangajwe na  Yevgeny Prigozhin  ukuriye umutwe wa Wagner ari nawo wigaruriye uyu mugi ku buryo bugoranye  cyane.

Aya makuru kandi aremezwa na Minisitiri w'ingabo z'Uburusiya, ko koko Bakhmut izwi na none nka Artyomovsk yarangije kugera mu biganza by'ingabo z'Uburusiya.

Mukwigarurira uyu mugi hifashishijwe ibikoresho bitandukanye kandi bikomeye harimo imbunda zirasa kure, indege z'intambara ndetse n'umusada ingabo za Wagner zahawe n'ingabo z'Uburusiya.  

Yevgeny Prigozhin yashimiye bikomeye ingabo z'Uburusiya, Umukuru w'ibikorwa bya Gisilikare byo mu kirere muri iyi ntambara General Survikin ndetse na Perezida w'Uburusiya,  Yevgeny Prigozhin yavuze ko ari amahirwa Putin yabahaye yo guhagararira Uburusiya mu rwego rwo kurwanya abanzi babwo bari muri Ukraine.

Aya makuru yatangiye kujya hanze ku wa Gatandatu, Ariko Minisiteri y'Ingabo mu Burusiya yabyemeje uyu munsi ku Cyumweru. Ivuga ko Bakhmut yigaruriwe byuzuye n'ingabo za Wagner group.

Bakhmut ni Umugi ukomeye muri ibi by'intambara, bikaba ari byo byateye impande zombi kuwumaranira kugira ngo zitawutakaza bikaba byateza ingaruka mbi kuwatakaje.

Bivugwa ko Uburusiya buramutse buwugumanye byaba ari ibyago kungabo za Ukraine kuko zitakongera guhuza ibikorwa mu gice cy'Uburasirazuba ku buryo buzoroheye,   mu gihe Abarusiya bo ngo byabaha uburyo bwiza bwo kwigarurira ibindi bice no guhuza ibikorwa byabo nta nkomyi muri iki gice cya Donbas.

Uyu mugi wa Bakhmut Abarusiya bo bawita Artyomovsk, Iyi ntambara itangira wari utuwe n'Abaturage barenga ibihumbi 72,000 ariko ubu nta numwe ukiwubarizwamo bose barahunze, ni umugi wabaye amatongo cyane kubera imirwano ikomeye yahabereye n'irasana rihambaye ry'imbunda z'ubukana buhambaye. Ibi byose nibyo byasenye uyu mugi ujya hasi wose.

Umutegetsi w'Uburusiya Vladimir  Putin yashimiye uyu mutwe kubera ibikorwa ukomeje gukora bigeza kuntsinzi Uburusiya, Yashimiye byimazeyo abasilikare ba Wagner kubera bigaruriye Artyomovsk ku buryo bwuzuye, anasezeranya abasilikare bose bagize uruhare muri uru rugamba rwa Artyomovsk ko bazatumirwa mu munsi mukuru bagomba guhuriramo bose bishimira iyi ntsinzi ikomeye.