Uburusiya bwashyize Intwaro kirimbuzi hafi ya Finilande, Nyuma yaho Finland igiriye muri NATO.

Hashize ibinyacu 7 by'imyaka hari zone (agace) itandukanya NATO n'Uburusiya ingana na kilometero 1,340 zose, iyi zone yavuyeho ubwo Finland yemererwaga kwinjira muri NATO mu minsi mike ishize, ubu ntahantu hagihari hari zone itandukanya NATO n'Uburusiya kuko ubu bihana imbibi neza, kuva kuri Arctic kugera ku Inyanja nto ya Azov.

Uburusiya bwashyize Intwaro kirimbuzi hafi ya Finilande,  Nyuma yaho Finland igiriye muri NATO.

Finland yari isanzwe yarifashe, yanga kugira aho ibogamira ariko kuva aho Uburusiya butereye Ukraine, Finland yabonye neza ko ntakabuza nayo itirinze kuburyo bukomeya nayo hari igihe yaterwa n'Uburusiya, biyitera gukuraho ihame ryo kutagira aho ibogamira isaba kwinjira muri NATO.

NATO nayo isanzwe ishaka kwaguka, kugirango ibone uko ihangana n'Uburusiya yakiriye na yombi ubusabe bwa Finland iyemerera kwinjira muri uwo muryango w'ubutabarane uhuza ibihugu bibarizwa hejura y'inyanja ya Atlantic.

Finland ikaba yarabyitwayemo neza ihitamo igihe nyacyo cyo gusaba NATO kuyinjiramo mu gihe Uburusiya buhugiye mu ntambara muri Ukraine, uko biri ubu ntabwo bwakwishora mu ntambara 2 zikomeye kuko bwagorwa cyane no kuzirwana, iyi yabaye instinzi kuri Finland yo kubikira Uburusiya buhuze ikinjirara muri NATO, ubundi byari ibintu Finland itatekereza gukora gutyo gusa kuko itari gukira umujinya w'Abarusiya.

Ibi byavanyeho ihame ryo kwifata ku Bihugu byo mu gice cya Nordic, kuko usibye Finland na Sweden nayo ishaka kujya muri uy'umuryango igakwepa Uburusiya buhuza. Ariko imbogamizi yabaye Turkiye iri kuyisaba abo yita abaterabwoba maze nayo ikayemerera kuba yajya muri uy'umuryango.

Sweden yo ivuga ko ititeguye kubahiriza ubu busabe bwa Turkiye, ariko igakomeza kugirana ibiganiro na Turkiye kugira ngo hashakwe ubundi buryo bwayorohereza kujya muri uy'umuryango.

Kwinjira kwa Finland muri uy'umuryango ntibyashimishije Moscow kuko itabyifuzaga na busa kubona NATO mu marembo yayo hafi ya ST. Petersburg.

Uyu mwanzuro wa NATO wasunikiye Uburusiya  gushyira intwaro zikomeye kandi zirimbura hafi ya Finland, Moscow mu minsi mike ishize yahashyize missiles za nuclear hamwe n'Ibindi bisasu karahabutaka byitwa Iskander nabyo byo mu bwoko bwa misile.

Ibi bikaba byarateretswe k'umupaka utandukanya Uburusiya na Finilande. 

Uburusiya bukoze ibi mu gihe NATO nayo ifite ibirindiro bibarizwamo misile kirimbuzi k'Uburayi bigera kuri 5.

Finilande ubundi yari isanzwe ari igihugu kitarangwamo intambara, ikaba igihugu kiyoboye ibindi mu kugira abaturage bishimye ku Isi hose, ibintu bishobora guhinduka mu minsi iri imbere kuko ubu igiye kubarizwamo intwaro nyinshi kandi zikomeye kongeraho no guhora ikanuye ijisho icungana n'Uburusiya ngo butayitungura ngo bube bwayikorera ibya mfura mbi.

NATO yo iratangaza ko ubu ariho Finilande igiye gutekana kurusha uko yahoze kuko ubu nta gitutu igifite cyo kuba yatungurwa n'Uburusiya.

Uburusiya bwasubizanyije uyu mwanzuro wa Finilande na NATO uburakari bwinshi ariko bwicecekeye, bwashyize intwaro zikomeye kandi nyinshi hafi ya Finilande.

Buhita bunahatangiza imyitozo ya gisilikare kandi ikaze iri gukoreshwamo intawaro zikurikira:

1. Indege za Su_35.

2. S400 Air defense systems/ izi zirinda ikirere. 

3. Bombers, indege zitera ibisasu biremereye kandi by'ubukana bukomeye, ibisasu zitera bipima ibiro biri hagati 100 na 500.

4. Ibisasu kirimbuzi.

5. Iskander.

Ibi byerekana ko k'Uburayi hari umutekano  muke mu bihe bizaza kubera izi ntwaro. kuko Gen. Shoigu yahise atangaza ko hagomba no koherezwa Divisions za gisilikare 12 zirimo abasilikare 120,000 kugera ku 150,000 bose bakaryamira amajanja, ku buryo barasana na NATO mu gihe bibaye ngombwa.

Uburusiya kandi bwahashyize ibisasu kilibuzi byo mu bwoko bwa Iskander 36 byiteguye kuba byakoresha igihe icyo ari cyo cyose.

Kuri uyu mupaka no mu inyanja nto ya Baltic hakaba hagiye kuba ahantu hateye ubwoba n'impungenge cyane nko kuri DMZ ihuza Koreya zombi, ahubwo uyu mupaka ukaba ushobora kuzarusha DMZ  mu kurundwaho intwaro nyinshi kandi zikomeye. Ubu hagiye kuba ahantu habi ku Isi, kuko hagiye guhanganisha Uburusiya hamwe n'Uburengerazuba.