Iran yiteguye kwinjira muri BRICS, Perezida Ebrahim Raisi._isheja

Perezida wa Iran yatangaje ko Igihugu cye kiteguye kwinjira muri BRICS.

Iran yiteguye kwinjira muri BRICS, Perezida Ebrahim Raisi._isheja

Perezida wa Iran Ebrahim Raisi, yeruye atangaza ko Igihugu cye kiteguye kwinjira muri BRICS, kandi ko hakenewe amavugurura mu kanama k'umutekano k'Umuryango Mpuzamahanga LONI.

Aya magambo Perezida Ebrahim Raisi, yayatangarije kumurwa mukuru wa Venezuela, Caracas. Yavuze kandi ko ashyigikiye uyu muryango wa BRICS kuko uzatuma ku Isi habaho imbaraga nyinshi hakareka kwiganza imbaraga zo kuruhande rumwe ruyobowe na Leta zunze ubumwe za America, ati Isi ikeneye uburinganire mu mbaraga.

Perezida Ebrahim Raisi, ati  ' twinjiye muri the Shanghai Cooperation Organization, igihe kirageze ngo tuniyunge kuri BRICS nk'umunyamuryango'.  Aya magambo  Perezida Ebrahim Raisi, yayatangarije imbona nkubone kuri Venezolana de Television, ikaba Televisiyo ya Leta ya Venezuela.

Ebrahim Raisi kandi yasabye ko habaho amavugurura muri LONI, kuko abona LONI nk'agatsiko k'Abategetsi kurusha uko ari umuryango w'Abaturage. We yifuza ko LONI waba umuryango w'Abaturage kurusha uko wakomeza kuba agatsiko gahurirwamo n'abategetsi b'Abanyembaraga.

BRICS, n'umuryango w'Ubukungu n'Ubwirinzi uhuza  Uburusiya, Ubushinwa, Ubuhindi, Afrika y'Epfo na Brazil. Hari ibihugu byinshi byifuza kuwinjiramo harimo Iran, Arabia, Algeria, Egypt ibihugu bitandukanye byo muri Indo-Pacific ndetse n'ibindi byinshi bitandukanye.