Turahirwa Moses yaburanye agaramye, avuga ko yemera ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ariko ahakana impapuro mpimbano.

Icyemezo cy'Ifungwa n'ifungurwa kizasomwa ku italiki 15 Gicurasi.

Turahirwa Moses yaburanye agaramye, avuga ko yemera ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ariko ahakana impapuro mpimbano.

Turahirwa Moses washinze inzu ikora imideli ya Moshions, yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birimo icyo gukoresha inyandiko mpimbano n’ibiyobyabwenge.

Turahirwa Moses yemeye ko yakoresheje ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi,  avuga ko yari m'u Butaliyano ku buryo bitafatwa nk’icyaha m'u Rwanda, avuga ko yarunywaga mu gihe cy'imyaka 2 yiga m'u Butaliyano kandi ko kuruhanywera ho bitabujijwe.

Yakomeje avuga ko akwiye kubazwa ku cyaha yakoreye mu Rwanda aho kubazwa icyo yaba yarakoreye aho urumogi rwemewe. 

Urumogi rwasanzwe iwe avuga ko atazi uko rwahageze, kuko rwanasanzwe mu ishati atarambara na rimwe, avuga ko byashoboka ko yaba yararukuye m'u Butaliyano atabizi.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ubwo bwasakaga mu rugo iwe hasanzwe agapfunyika k'urumogi kari mu ishati ye.

Turahirwa aregwa ibyaha bibiri birimo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko mpimbano, hashingiwe ku Rupapuro rw'inzira rwe, yagaragaje  ko yahinduriwe igitsina, ko ubu ari umugore atakiri umugabo.

Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, Ubushinjacyaha bwavuze ko bumukurikiranyeho guhindura Urupapuro rw'inzira rwe yahawe n’Urwego Rubifitiye ububasha (Leta), we akishyiriraho amakuru y’uko yahinduriwe igitsina n’itariki y’amavuko.

Yireguye ahakana iki cyaha avuga ko atigeze ahindura Urupapuro  rwe rw’inzira, cyane ko yifashishije kopi yarwo gusa.

Aha yavuze ko nta kigaragaza ko ari urwandiko rwe rw’inzira yahinduye, ahubwo icyabayeho ari uko yafashe kopi yarwo, akuraho bimwe mu biruranga.

Turahirwa yasabye kurekurwa akaburana ari hanze, atanga inzu y’imideli ya Moshions nk’ingwate, ndetse Se na mushiki we bemera kumwishingira kugira ngo Urukiko rumurekure, aburane adafunze.

Yanavuze kandi ko ari gutegura Amashusho yise Kwanda Season 1, ko ari ho yakoresheje urwo rupapuro ko ntaho yarukoresheje handi, avuga kandi ko yabonye biteje ikibazo agasiba urwo rupapuro kuri Instagram.

Me Bayisabe Irene wunganira Turahirwa, yavuze ko itegeko rihana umuntu wakoze inyandiko mpimbano risobanutse, bityo ko umukiliya we icyo yahinduye ari kopi y’urwandiko rwe rw’inzira aho guhindura urwandiko rw’inzira nyirizina.

Kubiyobyabwenge ho yavuze ko ibyo bamupimyemo yabinyweye akiri m'u Butaliyano ko bitagize icyaha, rero kuko itegeko risobanutse, ko akwiye kurekurwa akaburana atari mumunyururu.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yatangaje ko icyemezo cy’Urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kizasomwa ku wa 15 Gicurasi 2023.

Uyu Turahirwa Moses asanzwe yambika abakomeye, agakora n'akazi ko kumurika imideri.