Mozambique: Venâncio Mondlane mu rugamba rwo gusaba ibiganiro n'impinduka mu miyoborere y'igihugu
![Mozambique: Venâncio Mondlane mu rugamba rwo gusaba ibiganiro n'impinduka mu miyoborere y'igihugu](https://isheja.com/uploads/images/202411/image_750x_6740f8a0a6563.jpg)
Mozambique: Umukandida ku mwanya wa Perezida arasaba ishyaka riri ku butegetsi kwemera ibiganiro ku bibazo bikomeye.
Umukandida Venâncio Mondlane w’ishyaka PODEMOS, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FRELIMO, avuga ko amatora aheruka yabaye mu buryo butanyuze mu mucyo. FRELIMO, ishyaka rimaze imyaka 49 ku butegetsi, rivuga ko ryatsinze amatora nk’uko bisanzwe, ariko Mondlane aravuga ko yibwe amajwi kandi ko ari we wari watsinze.
Ibi byateye imyigaragambyo ikomeye mu gihugu, aho abaturage benshi, cyane cyane urubyiruko, bashyigikiye Mondlane. Abigaragambya bari gukora ibikorwa by’umuvundo birimo gufunga imihanda, kuvuza amahoni, gukubita amasafuriya, no guhuza ijwi ryabo basaba impinduka. Mondlane ashimangira ko urubyiruko rwa Mozambique rwarambiwe imikorere y’ubutegetsi bwa FRELIMO, kandi akomeje gukoresha ubu bushake bwa rubanda mu gusaba impinduka.
Nyuma yo guhunga igihugu kubera ibibazo by’umutekano we, Mondlane yasohoye urutonde rw’ibyo asaba Perezida Filipe Nyusi wa FRELIMO kugira ngo bemerane ibiganiro. Dore ingingo nyamukuru ziri ku murongo w’ibyigwa:
Ingingo z’ingenzi zasabwe na Venâncio Mondlane:
1. Ukuri ku matora: Kugaragaza ukuri n’ubutabera ku byabaye mu matora, no gukurikirana abagize uruhare mu kugoreka ibyayavuyemo.
2. Imibereho myiza: Kongera ubushobozi bw’abakozi ba Leta, cyane cyane abarimu, abaganga, abacamanza, n’abapolisi, bigashyirwa mu bikorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.
3. Kwishyura indishyi: Gutanga indishyi z'akababaro ku bagizweho ingaruka n’imyigaragambyo no gusaba imbabazi ku mugaragaro.
4. Ivugururwa ry’amategeko: Kuvugurura Itegeko Nshinga n’imikorere ya Leta, hamwe n’inzego z’amatora nka CNE na STAE.
5. Uburenganzira bw’ibanze: Gukemura ikibazo cy’ivangura n’ihohoterwa ry'uburenganzira bw'abaturage, harimo n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.
6. Gushyigikira urubyiruko: Kubaka inzu miliyoni eshatu z’urubyiruko mu myaka itanu no gushyiraho ikigega cya miliyoni 500 z’amadolari yo guteza imbere urubyiruko n’abagore.
7. Gukemura ikibazo cy'umutekano mucye: Gukemura burundu ibibazo by’umutekano mucye mu karere ka Cabo Delgado no kurangiza ikibazo cy’iterabwoba mu gihe kitarenze umwaka.
8. Ifunguro ry’abanyeshuri: Gutanga ifunguro rya mu gitondo, ibikoresho, n’imyenda y’ishuri ku buntu ku banyeshuri bo mu mashuri abanza.
9. Gukemura ikibazo cy’ibiciro by'ubuzima: Gutekereza ku buryo bwihuse bwo kugabanya ibiciro bihanitse n’izamuka ry’ubukungu rigira ingaruka ku baturage.
Venancio Mondlane uzwi kandi nka VM7 avuga ko nta biganiro ashobora kugirana na Perezida Nyusi keretse izi ngingo zose zibanje gushyirwa mu bikorwa. N'ubwo ubutegetsi bwa FRELIMO busaba ibiganiro, abaturage n’abashyigikiye Mondlane bakomeje gutegereza niba izi ngingo zuje impinduka zishobora kuganirwaho, mu gihe igihugu gikomeje guhura n’umwuka mubi wa politiki.