Menya Leopard 2 ibifaru bigezweho by’ubudage.
Leopard 2 ni ibifaru bigezweho byo mukiragano gishya bikorwa n’igihugu cy’u Budage bukaba ari nabwo bubigurisha ibindi bihugu bitandukanye ku Isi, Ubudage kandi nibwo butanga uburenganzira ubwo ari bwo bwose mu ikoreshwa ry’ibi bifaru.
Uruganda rukora intwaro rwa Krauss-Maffei nirwo rukora ibi bifaru kuva mumwa w’i 1970 kugeza ubu, ibi bifaru byatangiye gukorwa 1970 ariko byinjira mukazi mu mwaka w’i 1979 aho byaje bisimbura Leopard 1 byari bisanzwe bikoreshwa.
Leopard 2 ikoze mu byuma bikomeye bifasha ibi bifaru kudasenywa n’umwanzi kuburyo bworoshye, ni ibifaru byiruka ibirometero 72 ku isaha imwe na kilimetora 32 mu gihe byaba bisubira inyuma, aha ni mu gihe byiruka nta kibitangira, iyo biri ku rugamba bikoresha kilometero 45 ku isaha, ibi bifaru kandi bifite ikoranabuhanga rituma ababikoresha babona neza mu ijoro bikaborohereza imirwano ntakibazo gikomeye bahuye nacyo, ibi bifaru bifite ubushobozi bwo kwikorera ibisasu 42 byose kandi bikabirasa mu ntera ya kure, ibi bifaru bifite n’ikoranabuhanga riyobora ibyo bisasu bikerekezwa ahagambiriwe kuraswa nta kwibeshya kubayeho.
Bifite ubushobozi bwo gukora imirwano bigenda kugera ahantu hagana n’ibirometero 450 nta kindi kintu bikeneye nko kongerwamo amavuta cyangwa se ngo bikerere kwitabwaho bya hato na hato.
Ibi bifaru bikaba birimo amako 2 ariyo Leopard 2A5 na 2A4, leopard 2 ikoresha litiro z’amavuta 1200 mu rugendo rumwe.
Leopard 2 ifite imbunda ifite umunwa wa mm 120 iyi mbunda yakozwe na Rheinmetall, zifite ubushobozi bwo kurasa muri kilometero 500 cyangwa se miles 311 zose.
Imbunda ziri kuri ibi bifaru bya leopard 2 n’izi zikurikira:
120mm L55 smoothbore gun ikaba ari imwe iriho.
Coaxial 7.62mm machine gun nayo imwe.
Anti-aircraft 7.62 mm nayo ikaba imwe ariko iri hejuru, yo ishinjwe huhangana n’ ibitero by’indege cg se indege.
Igifaru kimwe cya leopard kikaba kingana na metero z’uburebure 7.70 zose , ubuhagarike bwa metero 3.00.
Length: 7.70 m; Width: 3.70 m; Height: 3.00 m
leopard imwe iba ipima ibiro 62,000 byose, ikarasa mu bilometero 500 kandi ikiruka ibirometero 72 ku isaha ukaba ari nawo muvuduko munini wa leopard 2.
Ibihugu bitunze ibi bifari ku isi ni ibibikurikira: Austria, Canada, Chile, Denmark, Finland, Germany, Greece, Norway, Poland, Portugal, Singapore, Switzerland, Sweden, Spain na Turkiye.
Nyuma yokwemeza ko Ukraine izahabwa ubu bwoko bw’ibifaru ndetse na challenger by’Abongereza hamwe n’ibindi bya USA, Uburusiya nabwo bwahise bwohereza andi moko 3 y’ ibifaru kurugamba muri Ukraine ariko ntihazwi umubare wabyo, muri ubu bwoko harimo Terminators ibifaru bivugwa ko ari igisekuru cya nyuma.
Nubwo ibi bifaru bivugwaho ubushobozi bukomeye kandi Ukraine ikavuga ko nibishyikira izirukana Uburusiya kubutaka bwa Ukraine , amakuru aravuga ko Uburusiya bwaraye busenye ibifaru byo muri ubu bwoko birenga 60 bikigezwa muri Ukraine.