Igihugu cya Polonye kiravuga ko Amerika yatereranye Ukraine.

Igihugu cya Polonye kiravuga ko Amerika yatereranye Ukraine kandi ari yo yayishoye mu ntambara. Perezida wa Polonye ibi yabivugiye muri World Economic Forum ko igihugu cya leta zunze ubumwe za America kitagihangayikishijwe no gutsindwa kwa ukraine, Perezida wa Polonye Duda arashinja America kutohereza intwaro nkenerwa kurugamba muri Ukraine bigatuma Ukraine ikomeza kunanirwa, akavuga ko ibi biri kuba kandi byaratewe na America we yita ko America yaroshye Ukraine yabona bikomeye ikabyigurutsa, ikigira ntibindeba.

Igihugu cya Polonye kiravuga ko Amerika yatereranye Ukraine.

Intambara yatangiye Ukraine igomba kwinjira muri NATO, Ukraine yumvaga uyu muryango ugomba guha isomo Uburusiya butazibagirwa, zelensky kandi yumvaga America n’ibindi bihugu byo kuburayi bizarwana kuri Ukraine bikabuza Uburusiya kuyigabaho ibitero, ariko si uko byagenze kuko Putin akimara gutangiiza ibyo we yise ibikorwa bidasanzwa bya gisilikare Kuri Ukraine NATO yose yahinduye imvugo ivuga ko izaha intwaro Ukraine ariko itazigera ijya kuryana n’Uburusiya kuko Ukraine itari umunyamuryango wa NATO.

Ukraine yo yumvaga Uburusiya buzasuzugurika cyane, none ubu irataka ivuga ko NATO muri rusange itagize icyo ikora kongera kwisubiza ibice byafashe byaba ari inzozi, mu gihe Polonye yo ivuga ko ni hatagira igikorwa Ukraine yose Uburusiya buyifata mu gihe gito ikibagirana.

Polonye ikomeza ivuga ko kuba Ukraine yatsindwa nta cyo bibwiye America, kuko ifite ibindi biyihangayikishije.

Ubudage bwo bwanze kuba bwakohereza intwaro muri Ukraine, Abadage barasaba NATO yose kuba bashyira hamwe ba kohereza intwaro muri Ukraine aho gushukwa na NATO ngo Ubudage bubikore bwonyine, kuri iyi ngingo bwanze kumviri America buvuga ko intwaro zigomba koherezwa mu izina rya NATO aho kuba mu izi ry Ubudage gusa, ibi bibaye nyuma yaho Putin atangiye umuburo uvuga ko igihugu kizaha intwaro zikomeye Ukraine kizaba gishaka intambara kandi kizayibona.

1 cya 2 cy’ibihugu byo kuburayi byo bishyigikiye ko iyi ntambara yahita ihagarara kabone niyo Ukraine yatsindwa, Uburusiya bugatwara ibice bwigaruriye.