Menya imikorere y'indege 2 karahabutaka z'u Burusiya zititiza NATO.

Menya imikorere n'ubushobozi bw'indege z'intambara z'u Burusiya zo mu bwoko bwa bombers, indege zirasa ibisasu biremereye, zikaba zinafite ubushobozi bwo kurasa ibisasu bya kilimbuzi aho ari ho hose ku Isi. Iyi nkuru iragaruka cyane ku ndege zo mu bwoko bwa TU-95 na TU-160, indege karahabutaka mu gisobanuro cyo kuraha ubutaka nyine.

Menya imikorere y'indege 2 karahabutaka z'u Burusiya zititiza NATO.

Iyi ni TU 95 ikaba indege karahabutaka yo mu bwonko bwa bomber (strategic bomber) izi ndege z'ubu bwoko  zirunda ibisasu byinshi ku kigambiriwe kuraswa ikagitaba mu butaka uko cyaba kimeze kose ( bikaba ari nako kazi kazo nyine kubombarida, kurasa ibiturika binshi) , ifite n'ubushobozi bwo kurasa ibisasu kilimbuzi  (nuclear weapons).

Izi ndege  ni iz'u Burusiya  zakunze kugaragara hafi ya Alaska ari 2,  kandi zikomeza kwisirisimbya mu gice cy'inyanja ya pacific kuva aho u Burusiya butangirije ibikorwa bidasanzwe bya Gisilikare muri Ukraine, ibikorwa byo kuzigurutsa cyane muri ibyo bice byiyongereye  ubwo NATO nayo yari iri mu  gukora imyitozo yo kurasa (ibisasu bya kilimbuzi) nuclear weapons, mubice byo  k'u Burayi.

Imwe muri izi ndege Kandi yahawe ubutumwa bwihariye bwo gusuka ama Toni menshi y'ibiturika aho yarabukwa zelensky ariko hatateza ibyago abaturage benshi, kuko u Burusiya buvuga ko ariwe uteye ikibazo kurenza abandi bose agakurikirwa n'ukuriye ubutasi bwa gisilikare cya Ukraine.

Iyi ndege ikaba yarakorewe kurasa ibisasu biremereye, mu gihe hagambiriwe gusenya Umwanzi bya nyabyo.

Iyi niyo TU-95.

Menya na TU-160, idege ikanganye y'u Burusiya, indege ihahamura NATO.

Iyi iri hasi ku mafoto ni TU 160 indege yihariye ya Russia, iyi nayo iri mu bwoko bwa bomber (strategic bomber) ariko irusha ubushobozi  iyi twabonye mbere  yo ya TU 95.

Iyi niyo ndege nini yo mu bwoko bwa bomber ku Isi,  ikaba na nini mu ndege zindwanyi zidatwara imizigo,  ikaba na nini mu ndege z'urugamba muri rusange Kandi zitinywa benshi kandi bakomeye, yikorera ibisasu (missiles) z'ubwoko butandukanye bitewe na mission itumweho, ifite ubushobozi bwo kurasa ibisasu kilimbuzi (nuclear weapons) aho ari  ho hose.

Iyi ndege ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 120,000. 300 byose idahagaze Kandi ku muvuduko wa kilometero 2200 ku isaha ariko mu rwego rwo kubungabunga moteri yayo igendera kuri kilometero 2000 ku isaha. Ifite ubushobozi bwo gutegereza umwanzi amasaha 15 yose mu kirere.

Mu bushobozi iza inyuma ya TU 295 yo hatazwi neza imikorere yayo.

Iyi bomber TU 160 yakorewe ubutumwa (missions) zihariye zo kugaba ibitero kubanzi ba Rusiya harimo Uburayi na USA, ifite ubushobozi bwo gucengera mubice by'UMWANZI ahari ho hose, umwanzi aherereye  atarabutswe.

Bivugwa ko u Burusiya bufite izi ndege nyinshi kuko bwatangiye kuzikora kuri Leta y'aba soviets, ubu rero zongerewe ubushobozi n'ikoranabuhanga  (technology) muri iyi minsi, bifasha iyi ndege gukora neza .

Kuyitaho bya buri munsi no kuyikora ngo n'ibintu bihenze cyane.

Ikindi ni supersonic bivuze ko isiga missiles zisanzwe bwikube 2, bivugwa ko kuyifata cyangwa se kuyishimuta bidashoboka bitewe n'umuvuduko igenderaho.

Ngayo nguko, hejuru yayo hari TU 295 ariko bivugwa ko iyi TU 160 iyirusha guhenda no gukora neza.

Izi ni zimwe mu ndege z'intambara zo mu bwoko bwa bombers zitinyitse cyane kandi zikora akazi kazo neza, zikaba zikorerwa m'u Burusiya kandi zigakoreshwa n'Abarusiya.