Leta 8 zo muri America zemerera Abaturage bazituye gutunga imbunda nta nkomyi.

Byaba bitangaje muri USA bwije nta sasu risohotse mu mbunda, buri mwaka byibura abantu 117,000 bararaswa, umwe muri 3 barashwe arapfa bivuze ko 39,000 buri mwaka bapfa bishwe n’amasasu, y’aba police cyangwa abantu batunze imbunda dore ko byemewe muri iki gihugu gutunga no kwitwaza imbunda muri leta zimwe na zimwe.

Leta 8 zo muri America zemerera Abaturage bazituye gutunga imbunda nta nkomyi.

Nyuma yo kubihererwa uruhushya n’ababishinzwe babanje gukorera igenzura uyishaka ko nta kibazo afite cyo mu mutwe, cyangwa ibindi bibazo byaba byihariye.

Abaturage ba kavukire bo muri USA bakunda imbunda cyane Kandi bafite n’imiryango ishinzwe kurengera ibyifuzo byabo byo gutunga intwaro,dore ko babyita uburenganzira barazwe n’abasekuruza babo bashinze USA.

Obama akiri Perezida yigeze gushaka gukura imbunda mu baturage ariko igitekerezo cye bagihakana bivuye inyuma bavuga ko umuntu nka Obama adafite ububasha byo kubambura intwaro.

Izi nizo leta zemerera abazituye gutunga no kwitwaza intwaro.

1. Alaska

Muri leta ya Alaska niho hari abaturage benshi batunze intwalo, ku kigero kingana na 61.7%, iri muri leta zorohereza abazituye gutunga imbunda.

Ku bantu 100,000 haraswa 19.7 ku mwaka. Alaska niho hari abaturage benshi batunze imbunda kubutaka bwa USA.

2. Arizona

Muri Arizona abaturage bitwaza intwaro ni 32.3%.

Abaraswa  ku bantu 100,000 ni 14 buri mwaka.

3 . Idaho

Iza ku mwanya wa 3 muri leta zifite abaturage bafite imbunda ku kigero cyo hejuru 58.9%.

Buri mwaka ku bantu 100,000 haraswa 13.

4 . Kansas

Leta ya Kansas ifite abaturage 32.2% batunze imbunda, hakaraswa 11.2 ku bantu 100,000 buri mwaka.

5 . Maine

Leta ya Maine ifite abaturage bafite intwaro 22.6%, hakaraswa 10.0 buri mwaka ku bantu 100,000.

6.Vermont

Muri Vermont buri mwaka kubaturage 100,000 hapfamo 11.0 bishwe n’amasasu,

Mu gihe abatunze imbunda ari 28.8%.muri iyi leta ntago byemewe kujyana imbunda mu rukiko cyangwa ku ishuri,ariko ahandi hose biremewe.

7 .West varginia

Iyi leta iza ku mwanya wa 4 mu kugira abaturage benshi batunze imbunda ku kigero cya 54.2%, mu gihe abo zihitana ari 15.5 buri mwaka ku bantu 100,000.

8. Wyoming

Iyi leta iza ku mwana wa 5 muri USA n’ikigero cya 53.8% by’abaturage batunze imbunda, ikaba leta ya mbere yemerera abaturage bayo gutunga imbunda kurenza ahandi hose muri USA, ariko kujyana imbunda mu kabari no mu nsengero nti byemewe gutwarayo imbunda. Abaraswa ni 15.9 buri mwaka ku bantu 100,000.

Izi nizo leta zorohereza abazituye kwitwaza intwaro, no ku zitunga.

Inkuru ikurikira tuzabagezaho leta zigaragaramo kurasana cyane.