Uburusiya mu rugendo rwo gushaka amazi ku kwezi._ISHEJA

Uburusiya bwongeye gukora nk'ibyo bwakoze mu myaka 47 ishize.

Uburusiya mu rugendo rwo gushaka amazi ku kwezi._ISHEJA

Uburusiya bwohereje ikigendajuru bugamije kukigeza ku kwezi, iki kigendajuru cyoherezwa uyu munsi gifite ubutumwa bwo gushaka ahantu hari amazi ku kwezi. 

Uburusiya bwaherukaga kohereza ikigendajuru ku kwezi mu myaka 47 ishize.

Iki kigendajuru cyoherezwa uyu munsi bivugwa ko kizagera neza ku kwezi ho mu Majyepfo yako nta nkomyi, Ibi bikazagira Uburusiya igihugu cya mbere kibashije kohereza ikigendajuru kikagera neza ku kwezi nta mbogamizi gihuriye nayo mu nzira.

Ubu butumwa bwiswe ' The Russian Luna mission '  bukana bugamije gukuraho mission yaherukaga gukorwa, ikozwe n'Abahindi yo yiswe ' Chandrayaan-3 Luna  '  yo yakozwe mu kwezi gushize.

Uburusiya bukaba ari bwo bwa mbere bwabashije kugeza ikigendajuru mu Isanzure mbere y'ibindi Bihugu, kandi bukaba ubwa mbere bwanabashije kugeza ikigendajuru kirimo umuntu mu isanzure, hari muri Mata_12_1961, iki kigendajuru cyari kiyobowe na Yuri Gagarin. Ubu butumwa bwakozwe Uburusiya bukiyoboye ubumwe bw'aba soviets. 

Nyuma y'imyaka isaga 60 ubu Uburusiya bwongeye kubura umushinga wo gusubira mu isanzure bugiye gushaka amazi ku kwezi, buzayabona?, ntibuzayabona?! Byose tuzabimenya mu gihe kiri imbere.