Aba Perezida bo Muri Africa baminuje kurusha abandi, bayobowe na Ruto.

Abategetsi ba Africa bo kurwego rwa Perezida bafite amashuri menshi muri uyu mwaka wa 2023.

Aba Perezida   bo   Muri   Africa   baminuje   kurusha    abandi, bayobowe  na  Ruto.
Ifoto ya Ruto, yafashwe akiri Vise Perezida.

Uburezi bwagizwe  ikintu kibanze muri iyi minsi, kandi bufitiye akamaro Imiyoborere yo kurwego mpuzamahanga. Usanga abategetsi nabo baba barize ibigendanye no kuyobora, abatarabyize mu mashuri nabo bakaba bafata igihe  bakabyihuguramo kugirango babashe kumenya uko abantu bayoborwa kuburyo buboneye, imiyoborere nayo ni ikintu kigwa mu mashuri cyangwa se ubishaka akaba yabyihuguramo mu gihe runaka.

N'ubwo Africa kenshi bayibarira munsi y'umurongo w'ubukene, kuba bivuga ko itaratera imbere, umugabane ufite abategetsi babi ndetse na ruswa ikomeye cyane ariko Africa burya ifite abategetsi bafite amashuri menshi kumubumbe.

Abategetsi basomye kurusha abandi muri Africa ni aba bakurikira.

1. William Kipchirchir Samoei Arap Ruto

Perezizida wa Repubulika ya Kenya guhera mu 2022, umwanya yagiyeho asimbuye Kenyatta. William Kipchirchir Samoei Arap Ruto mbere yo kuba Perezida akaba yari Vice Perezida wa Kenya  kuva 2013 kugera 2022 ubwo yatorerwaga kuyobora Kenya.

Ruto akaba arambye muri Politiki ya kenya kuko yanabarijwe muri Guverinoma ya Daniel Arap Moi  aho yari Minisitiri wa  Home Affairs mu 2002. William Ruto akaba yaranabarijwe muri Guverinoma ya Mwai Kibaki, aho yari Minisitiri w'Ubuhinzi kuva mu 2008-2010 umwanya yavuyeho ahita agirwa Minisitiri w'Uburezi.

Akaba afite impamyabumenyi zitandukanye ari zo: 

. BSc in Botany and Zoology, University of Nairobi

. MSc in Plant Ecology, University of Nairobi

. PhD in Plant Ecology, University of Nairobi

2. Alassane Ouattara, Perezida wa Ivory coast

Alassane Ouattara mbere yo kuba Perezida yakoze utuzi tunyuranye harimo nko kuba yarakoze muri IMF ikigega mpuzamahanga cy'ubukungu ndetse akaba yaranakoze muri Banki nkuru yo muri Africa y'Uburengerazuba.

Yakomereje muri Politiki kumwanya wa Minisitiri w'Intebe wa Cote d'Ivoire kuva mu 1990-1993. Nyuma aza kuba Perezida.

Akaba afite impamyabumenyi zitandukanye ari zo:

. Bachelor of Science Degree, Drexel University, Philadelphia, Pennsylvania

. Master’s Degree in Economics, University of Pennsylvani

. PhD in Economics, University of Pennsylvania

3. Moeketsi Majoro, Lesotho

Majoro Perezida wa Lesotho, akaba umuhanga m'Ubukungu. yabaye Mininisitiri w'Intebe wa 6 wa  Lesotho, yanabaye Minisitiri wa Finance, yabaye umu Senateri ndetse anaba Minisitiri w'Iterambere  nyuma aza kuba na Perezida w'iki Gihugu.

Akaba afite impamyabumenyi zitandukanye ari zo:

. BA degree in Economics, National University of Lesotho

. MSc in Agricultural Economics, Washington State University

. PhD in Natural Resource Economics, Washington State University

4. Umwami  Mohammed  wa  VI

Umwami wa Morocco Mohammed yagiye kungoma nyuma y'urupfu rwa se Umwami Hassan II mu 1999.

Umwami Muhammed akaba yarize ibintu bitandukanye harimo n'Igisilikare.

Akaba afite impamyabumenyi zitandukanye ari zo:

. Certificat d’Études Supérieures (CES) in Political Sciences

. Diplôme d’Études Approfondies (DEA) in Public Law

. Bachelor’s Degree in Law, Mohammed V University, Agdal

. PhD in Law, French University of Nice Sophia Antipolis

5. Faure Gnassingbé

Faure Essozimna Gnassingbé Eyadéma Perezida wa Togo, yagiye kubutegetsi mu 2005. Mbere yo kuba Perezida akaba yarabanje kuba Minisitiri Ushinzwe ibigendanye n'amabuye n'ibifitanye isano nabyo ndetse n'itumanaho. Uyu mwanya aka yarawushyizweho na se Gnassingbé Eyadéma.

Akaba afite impamyabumenyi zitandukanye ari zo:

. Bachelor’s Degree in Financial Management, Sorbonne, Paris

. Master’s Degree in Business Administration, George Washington University, United States

6. George Weah

George Manneh Oppong Weah Perezida wa Liberia, uyu mugabo benshi bamuzi aconga ruhago cyane nk'uwabigize umwuga.

Ubu niwe Perezida wa Liberia, akaba Perezida w'iki Gihugu wa 25,  mbere yo kuba Perezida yabaye umu senateri.

George Manneh Oppong Weah akaba ariwe mu kinnyi wo muri Africa wahawe igihembo cya Ballon d’Or kugeza n'ubu.

Akaba afite impamyabumenyi zitandukanye ari zo:

. Bachelor of Arts in Sports Management, Parkwood University, London

. Degree in Business Administration, DeVry University, Miami

. Master’s Degree in Management, Keller’s Graduate School of Management

7. Hage Geingob

Perezida wa Namibia, uyu Mugabo Hage Geingob ni we wabaya Minisitiri w'Intebe wa mbere wa Namibia mu 1990-2002, nyuma yongeye kujya kuri uyu mwanya mu 2012-2015, avuye ku mwanya wa Minisitiri w'inganda n'ubucuruzi yari ariho kuva mu 2008-2012.

Akaba afite impamyabumenyi zitandukanye ari zo:

. Bachelor of Arts, Fordham University, New York

. Master of Arts in International Relations, Graduate Faculty of The New School, New York

8. Hassan Sheikh Mohamud

Perezida wa Somalia,  igihugu giherereye mu ihembe rya Africa, yabaye Perezida mu 2022.

Akaba yarigeze n'ubundi gutegeka iki Gihugu cya Somalia kuva mu 2012-2017.

Hassan Sheikh Mohamud yigishije kaminuza ndetse aba n'uhagarariye abarimu kuri Kaminuza.

Akaba afite impamyabumenyi zitandukanye ari zo:

. Undergraduate diploma in technology, Somali National University

. Master’s degree in technical education, Bhopal University (now Barkatullah University

. Graduate of Eastern Mennonite University’s Summer Peacebuilding Institute, Harrisonburg, Virginia

9. Maman Samia Suluhu Hassan

Umugore utegeka Tanzaniya, akaba mu Bagore bake babashije kugera kuri uyu mwanya wa Perezida, Samia Suluhu Hassan yasimbuye Perezida Pombe Magufuli wapfuye amarabira mu 2021.

Suluhu Hassan akaba afite ibigwi bikomeye muri Tanzaniya dore ko atari uw'ejo muri politiki ya Tanzaniya. Yaje muri politiki ubwo yari ahagarariye ibirwa bya Zanzibar mu inteko ishinga amategeko ya Tanzaniya, nyuma Abaturage b'ibi birwa bashatse kumugira Perezida wabo  arabyanga. Ni umunyamuryango w'ishyaka riri kubutegetsi CCM, yabaye vice Perezida wa mbere w'umugore muri Tanzaniya anaba Perezida wa mbere w'umugore w'iki Gihugu.

Akaba afite impamyabumenyi zitandukanye ari zo:

. Advanced diploma in public administration, Institute of Development Management (now Mzumbe University)

. Postgraduate diploma in economics, University of Manchester

. MSc in Community Economic Development, Joint-programme between the Open University of Tanzania and the Southern New Hampshire University

10. Paul Biya

Ikimenyabose kubera ko ari we Perezida urambye kubutegetsi muri Africa ndetse no ku Isi ari mu bambere. Paul Biya yatangiye gutegeka Cameroon mu 1982 kugeza ubu, ni umu Perezida ucecetse cyane kandi udakunda kugaragara dore ko agaragara mu gihe biri ngombwa gusa.Benshi ntibaba banazi aho ari cyangwa se ibyo ahugiyemo, akunda kugenda akabura burundu akazigaragaza na none abaturage be bamukumbuye.

Akaba afite impamyabumenyi zitandukanye ari zo:

. Diplome, Institut d’Etudes Politiques, Paris

. Diplome, Institut des Hautes Etudes d’Outre-Mer

. Diplome, Etudes Superieures en Droit Public

. Bachelor of Arts in Law and Political science, University of Paris, Paris, France

Abandi barimo:

'' 11. Ali Bongo  - GABON

12. SAHLE- WORK ZEWDE - ETHIOPIA 

13. Cyril Ramaphosa - South Africa 

14. Nana Ado  - Ghana

15. Lazarus chakwera  - Malawi 

16. PRITHVIRAJ SING ROOPUN  - Mauritius ''