Konti zikurikirwa kurusha izindi kuri YouTube._ISHEJA

Iyi nkuru iragaruka kuri konti zikurikirwa cyane kuri YouTube kurusha izindi.

Konti zikurikirwa kurusha izindi kuri YouTube._ISHEJA

Youtube ni urubuga rusakaza amashusho, aho buri wese afite ubushobozi bwo gukoraho konti ye akagira ibyo ayitangarizaho ashaka cyangwa se yatumwe gutangaza. 

Uru rubuga rukaba rukunzwe cyane n'ingeri zose, aho abantu benshi barukoresha bashaka kugira ibyo bareba mu ngeri zitandukanye, hari abarukoresha biga, bidagadura, barebaho uko bagorora ingingo, biga kubyina, biga guteka, bakora propaganda zitandukanye ndetse n'ibindi.

YouTube kandi iregwa na Leta zitandukanye kwemera abazirwanya bagakoreraho nta nkomyi, ibi bikaba bisunikira zimwe muri izo Leta kwanga ko abaturage bazo bakoresha uru rubuga ko bajya bishyurwa nk'abandi, ingero zirahari cyane nko mu Bihugu bya Africa byinshi usanga abareba ibiri kuri YouTube batishyura, bivuze ko baterekwa publicity zituma banyiri konti babona amafaranga aturutse kubareba ibihangano byabo. Nubwo bimeze bitya muri Africa hafi ya yose, Abatuye hanze ya Africa bareba ibihangano byatunganirijwe muri Africa bo barishyura biturutse mu gukanda cyangwa kureba ibyamamazwa kuri konti za YouTube zo muri Africa.

YouTube kandi ifite abantu bayikurikira cyane iba ifite ubushobozi bwo gukorera amafaranga biciye mu bundi buryo bwo kwamamariza abayituma, ubu buryo nabwo bufasha abakoresha izi mbuga kwinjiza amafaranga.

Konti zikurikirwa cyane kuri YouTube ni izi zikurikira :

1. T-Series: 252 million

2. MrBeast: 209 million

3. Cocomelon: 167 million

4. Sony Entertainment Tv India: 164 million

5. Kids Diana Show: 115 million

6. PewDiePie: 111 million

7. Like Nastya: 109 million

8. Vlad and Niki: 104 million

9. Zee Music Company: 101 million

10. WWE: 97.8 million

11. Blackpink: 92 million

12. Goldmines: 91.6 million

13. Sony SAB: 86.7 million

14. 5-Minute Crafts: 80.3 million

15. BangtanTV: 76.7 million

16. Zee TV: 74 million

17. Hybe Labels: 73.2 million

18. Justin Bieber: 72.1 million

19. Pinkfong: 70.7 million

20. ChuChu TV: 68.4 million

21. Colors TV: 68.1 million

22. Canal KondZilla: 66.7 million

23. Shemaroo Entertainment: 66.7 million

24. T-Series Bhakti Sagar: 64.1 million

25. Tips Official: 62 million

26. El Reino Infantil: 60.7 million

27. Movieclips: 60 million

28. Dude Perfect: 59.8 million

29. Aaj Tak: 59.7 million

30. Wave Music: 59.4 million

31. Sony Music India: 58.4 million

32. Eminem: 57.8 million

33. Infobells: 56.8 million

34. Yash Raj Films: 56.8 million

35. Marshmello: 56.6 million

36. LooLoo Kids: 55.2 million

37. Taylor Swift: 55 million

38. BillionSurpriseToys: 53.9 million

39. Ed Sheeran: 53.8 million

40. Ariana Grande: 53 million

41. Shemaroo: 49.7 million

42. JuegaGerman: 48.8 million

43. Billie Eilish: 48.7 million

44. Get Movies: 48.5 million

45. ARY Digital HD: 48.1 million

46. A4: 48.1 million

47. SonyMusicIndiaVEVO: 48 million

48. HAR PAL GEO: 47.5 million

49. Badabun: 47.1 million

50. Bad Bunny: 47.1 million

Ba nyiri izi konti bakorera ama Miliyoni kuri uru rubuga, niba nawe ufite ibyo wanyuzaho ariko bikaba ibihangano byawe udakuye ahandi watangira gukorera amafaranga kuri uru rubuga mu gihe wujuje ibisabwa.

By Mahoro