Dore isura ya Yezu, dore uko Yezu yasaga.

Isura ya nyayo ya Yezu bwa mbere yashyizwe hanze mu mwaka wa 2002, ni ishusho yakozwe n’abahanga mu mateka. Abamenyi mu mateka baragenekereje bashushanya uko Yezu yari amaze. Ni ishusho yashushanyijwe hagendewe ku bihe, yashushanyijwe n’ibyuma by’ikoranabunga hifashishijwe interineti.

Dore isura ya Yezu, dore uko Yezu yasaga.

Yashushanyijwe hagendewe kumasura y’Abayahudi ba kera.

Yezu w’inazaleti yakomokaga muri Palestine y’ubu, bivugwa ko atari mwiza ku isura, yari afite imisatsi migufi ndetse n’amazuru manini. Atandukanye n’uwo batwereka ubu. yezu bivugwa ko atari afite ishusho nziza cyangwa se igikundiro, bivugwa ko yasuzugurwaga, bivugwa ko yangwaga n’abantu kandi akaba umunyamibabaro wamenyereye intimba.

Kuki yezu yaba yarahawe isura nk’iyabanyaburayi?

Bivugwa ko yahawe isura nk’iyabazungu kubera kwanga ko hari uwakuririra k’uko yasaga maze akagira icyo anenga ku isura ye. Ikindi bisobanuye ni uko amateka yandikwa n’uwatsinze urugamba.

Kuki Bibiliya itavuga uko yezu yasaga?

Abamenyi mu mateka bavuga ko abayanditse babikoze nkana babishaka, kubera impamvu twabonye hejuru.

Yezu yahawe isura nk’iyabanyaburayi kubera ko kandi ubukilisitu bwamamajwe na Roma, ibi biri mu byahinduye amateka ye agasanisha n’ay’Abanyaburayi, bituma ahabwa isura nk’iy’Abaromani ba kera. Bivugwa ko kandi hashushanywa iyi sura tuzi hagendewe ku migaragarire y’abami ba roma ba kera, bivugwa ko babaga bafite ibigango, bafite imisatsi miremire ndetse ari barebare, Kubera ubuhangange bari bafite icyo gihe nibyo byagendeweho hashushanywa isura ya yezu tuzi ubu.

Uko Roma yagutse mu bihe byayo, ni nako amateka ya yezu yagutse bikozwe nabo, bigera aho asanishwa n’ubwami bwa Roma, ari naho amateka Ya Yezu wavukiye muri Palestine yaje guhinduka agafata inkomoko ku Burayi nyamara atari ukuri.

Bivugwa kandi ko iyi sura ya Yezu yamamaye cyane mu gihe cy’ubucakara, ubwo abazungu bayifashishaga bashaka gucisha bugufi abirabura no kubereka ko abazungu bari hejuru, abirabura bari hasi. kubera iyo mpamvu abirabura bakwiye kubaha abazungu.

Ubundi izina yezu ryakomotse he?

Bibiliya za mbere zavugaga ko yezu yitwaga yoshuwa, izi zanditswe mu Giheburayo. Yoshuwa ni izina rihinduka Joshua mu cyongereza.

Yezu ryo rifite inkomoko he?

Bivugwa ko Yezu ryavuye kubusemuzi bwakozwe nabi, bivuye ku rurimi gakondo rwa yezu arirwo Aramaic, muri uru rurimi Yezu yitwaga Yeshuwa, yeshuwa niryo baje gusemuramo Yesusi mu kigereki, ni uko Yeshuwa yaje Guhinduka Yezu, ibi byakozwe gutya kubera kwirinda ko izina rye ryatakaza umwimerere.

Byatahuwe ko Yezu atari umuzungu, ahubwo yari afite uruhu rusa n’urw’umwirabura uvanze n’umuzungu, afite imisatsi yirabura migufi, afite ubwanwa bwinshi ku matama, amaso y’umweru n’isura ifite imisaya itarambuye nk’iyo aba Romani bamuhaye.

Usibye kugenekereza ntawe uzi uko Yezu yasaga, gusa icyo abahanga bahurizaho ni uko atari umuzungu wo k’Uburayi, ahubwa bakavuga ko uwagenekereza yashakira isura ye mu Bayahudi cyangwa muri Palestine.