Putin mu rugendo rutunguranye i Kherson muri Ukraine.

Putin yasuye igice kirimo imirwano muri Ukraine cya Kherson, hakaba ku ivuko rya Perezida Zelensky wa Ukraine. Putin yongeye gutungurana ubwo yagaragaraga muri Kherson ku buryo butari bwitezwe. Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yakoreye urugendo rw'akazi mu gice Uburusiya bumaze igihe bwigaruriye cya Kherson, aho yari agiye kugenzura ibikorwa bya gisilikare bidasanzwe byatangijwe kuri Ukraine mu mwaka ushize wa 2022 ho muri Gashyantare.

Putin mu rugendo rutunguranye i Kherson muri Ukraine.

Aha Perezida Putin yahaherewe raporo y'uko urugamba rwifashe muri icyo gice ndetse no muri Ukraine yose, yahaganiriye kandi n'ukuriye ibikorwa bya gisilikare  byo mu kirere i Dnepr Colonel General Mikhail Teplinshy ndetse na Colonel General Oleg Makarevich ukuriye ibikorwa byo kubutaka hafi ya Dnepr. 

Perezida Putin yaboneye ho no gusura ibiro bikuru bya gisilikare bitanga amategeko k'urugamba (k'urugamba rwo k'ubutaka) rurwanirwa i Dnepr hafi ya Kherson.

Putin yabwiye abayoboye urugamba muri iki gice ko atagenzwa no kubaha amategeko cyangwa kubabwira icyo gukora, ko ahubwo agomba kumva ibitekerezo byabo nabo bakumva ibye kugirango buzuzanye mubyo barimo gukorera k'urugamba.

Aha yasabye bamwe mu bayobozi b'urugamba kumuha raporo y'imirwano iri kubera i Kherson na Zaporozhye nyuma yo kuyumva neza, asaba Mikhail Yurievich kugira icyo ayivugaho.

Uru nirwo urugendo rwa mbere Putin akoreye muri Kherson, kuva aho Uburusiya butereye Ukraine.

Ariko si rwo rwa mbere akore muri Ukraine dore ko mu kwezi gushize ku italiki 19 yari yasuye Mariupol mu rugendo rwatunguye Isi yose kuko yarukoze ubwo rutari rwitezwe kandi ntawakekaga ko yanahakandagira, yasuye Mariupol avuye k'umwigimbakirwa wa Crimea aho yari mu kwizihiza Umunsi ngaruka mwaka wa Crimea isubira k'Uburusiya bumwe. 

Crimea yafashwe n'Uburusiya mu mwaka wa 2014, naho Mariupol ifatwa mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwa 6. Kherson yo yafashwe igice kimwe cyo m'uburasirazuba bw'umugezi wa Dnepr umugi wayo wo uracyari mu biganza bya Ukraine kuva aho Uburusiya buwikuriyemo. Ibi bice byose byigaruriwe n'Uburusiya bibwomekwaho.