Perezida zelensky yasezeranyije ingabo ze buri kimwe ngo zihagarare kuri Soledar ntifatwe n’Abarusiya.

Zelensky ati mbasezeranyije buri kimwe ariko nti mutakaze umugi wa Soledar, Ibi bivuzwe na zelensky mu gihe group Wagner yo itangaza ko yarangije gufata uyu mugi.

Perezida zelensky yasezeranyije ingabo ze buri kimwe ngo zihagarare kuri Soledar ntifatwe n’Abarusiya.

Group Wagner Kandi ivuga ko iri gukura mu nzira imitego yasizwe itezwe na Ukraine, ku italiki 9 Mutarama uyu mwaka umuyobozi wa Wagner group yagaragaye muri uyu mugi wa Soledar akikijwe n’ingabo nyinshi.

Ubutegetsi bwa Moscow bwo buratangaza Ko imirwano igikomeje, mu gihe Ukraine yo itangaza Ko u Burusiya butarabasha kugenzura byuzuye uyu mugi uri kumaranirwa wa Soledar uherereye mu burasirazuba ho muri Donabas. 

Ikarita y’imirwano yashyizwe hanze n’u Burusiya ntago igaragaza Ko Soledar iri kugenzurwa n’ingabo zabwo.

Tugarutse ku nkuru nyamukuru rero zelensky yabwiye ingabo ze Ko zigomba guhagarara ku Burasirazuba bwa Ukraine ku buryo bushoboka bwose, nawe abemerera ubufasha ubwo ari bwo bwose bashobora gukenera ariko bagatsinda I Burusiya. 

Kyiv ikomeza ivuga ko ingabo zayo ziri kurwana ngo zisubize Imigi y’inganda abacanshuro ba Wagner bavuga Ko bigaruriye muri iki cy’umweru. 

Iki gitutu gikomeye ingabo z’u Burusiya zikomeye kotsa Ukraine cyatumye hatumizwaho inama y’ikuba gahu ya UN (Unated Nations security council), ngo abayigize barebere hamwe banaganire ku kibazo cya Ukraine n’u Burusiya. 

Hitezwe Kandi ko u Burusiya na Belarus ibi bihugu byombi bishobora kongererwa ibihano, kugeza ubu u Burusiya nibwo bwahanishijwe ibihano byinshi kuko birenga ibihumbi 12 byose. 

Ukraine iratinya Ko u Burusiya bwafata uyu mugi wa Soledar kuko byahita bishyira mu mutekano muke undi mugi w’ingenzi wa Bakhmut uri hafi ya Soledar ukaba wafatwa vuba Kandi ubwo byakorohereza u Burusiya gukomereza muri kyiv nta nkomyi no guhuza ibikorwa bya bwo mu Burasirazuba ntawe ubwitambika cyangwa ngo abubangamire.