Ibitero byo kwigaranzura Uburusiya byatangiye, Ukraine ibitakarizamo bikomeye.-isheja

Ibitero Ukraine yari imaze igihe iteguza byatangiye, ingabo zayo zikubitirwa ahareba Dnipro.

Ibitero byo kwigaranzura Uburusiya byatangiye, Ukraine ibitakarizamo bikomeye.-isheja
AP Photo/Libkos

Mu bitero byo kwigaranzura Uburusiya, Ukraine yatangije yabitakarijemo bikomeye cyane kuko ingabo zayo 433 zabiguyemo, Ukraine kandi yatakaje ibifaru 16, imodoka za Gisilikare 26 n'izindi modoka zisanzwe14.

Ingabo za Ukraine zagabye ibi bitero byo kwigaranzura Uburusiya mu masaha 24 ashize, zibigaba mu m'Amajyepfo ya Donetsk. Ukraine yari izi ko yubikiriye cg itunguye  Ingabo z'u Burusiya kandi ko ibitero ibitangirije ahantu u Burusiya bufite intege nke.

Amakuru atangazwa n'igisilikare cy'u Burusiya, aravuga ko ingabo za Ukraine zatangije ibi bitero ari nyinshi cyane kandi ko zari zitwaje ibikoresho bikomeye byinshi.

Ukraine yari yitwaje amatsinda 6 ya Mechanized, na battalions 2 z'ibifaru hamwe n'abandi basilikare benshi,  nkuko bitangazwa n'umuvugizi w'igisilikare cy'u Burusiya Lieutenant-General Igor Konashenkov.

Lieutenant-General Igor Konashenkov, avuga ko ari ibitero bitageze kuntego yabyo kuko ingabo za Ukraine zakubiswe bikomeye kandi zikabitakarizamo byinshi harimo ingabo 433 n'ibikoresho nk' ibifaru 16, imodoka za Gisilikare 26 n'izindi modoka 14 zari bwitabazwe muri ibyo bitero byo kwigaranzura Uburusiya mu bice bwafashe kubutaka bwa Ukraine.

Ukraine kandi yatakaje ingabo  90 zaguye i Kupyansk, Kupyansk kandi ingabo z'u Burusiya zirwanira mu gice cy'Uburengerazuba zatangaje ko zabashije gusenya ibikoresho bikomeye bya Ukraine harimo imodoka 3 z'indwanyi, Polish-made Krab self-propelled artillery systems 2,  D-20 howitzer hasenywe kandi ububiko bw'intwaro hafi ya Malinovka muri Kharkov. Nkuko bitangazwa na Konashenkov.

Imbunda zihanura indege z'u Burusiya kandi zahanuye Su-27 muri Donetsk, indege y'intambara ya Ukraine. Konashenkov kandi yatangaje ko ingabo z'u Burusiya zabashije guhanura ibigendajuru bito bitazwi 13 byose. Ibi byahanuriwe i Shevchenkovo na Olshana muri Kharkov.

Mu ma saha 24, Uburusiya bwabashije kurasa Artillery 98 zo kuruhande rwa Ukraine, zari muri Positions zitandukanye.

Ibi bitero bitageze kuntego nkuko bitangazwa n'abo kuruhande rw'u Burusiya, byari bimaze igihe byitezwe kuko Ukraine yabiteguje Isi yose, ivuga ko izabitangiza vuba kandi ko bigomba kubabaza ingabo ingabo z'u Burusiya cyane, bikanazisunikira kuva kubutaka zigaruriye bwa Ukraine.

Siko byagenze kuko zasanze Uburusiya buzitegereje igihe kirekire.