“U Buyapani bwiteguye kubaka Ukraine.”

Igihugu cy’u Buyapani kiratangaza ko kiteguye gufasha mu kubaka Ukraine nyuma y’intambara. U Buyapani buvuga ko bwiteguye gufatanya n’ibindi Bihugu mu gutanga imbaraga ndetse n’ubufasha cyane ubw’amafaranga kugirango Ukraine isanwe.

“U Buyapani bwiteguye kubaka Ukraine.”

Uhagarariye Ukraine mu Buyapani Sergiy Korsunsky nawe arakangurira iki Gihugu n’ibindi bihugu kumva Ko Ukraine ikeneye ubufasha, akomeza abikangurira kwishyira hamwe kugira ngo hashyigikirwe ikigega kigamije gushyirwamo amafaranga azafasha mu kongera kubaka iki Gihugu cya Ukraine nyuma y’intambara,iki kigenga kikaba cyarashyizweho na Banki y’Isi.

Sergiy Korsunsky akomeza asaba ibigo bikomeye bikorera mu Buyapani kuzatanga umusanzu wa byo mu kubaka igihugu cya Ukraine, ibi bigo harimo ibikora Amamodoka, Gareyamoshi zihuta, Ibigo by’Ubwubatsi n’ibindi bigo bikora ibirebana no kubaka ibikorwa remezo. 

Uyu mugabo uhagarariye Ukraine mu Buyapani Sergiy Korsunsky akomeza asaba igihugu cy’u Buyapani gushyigikira ibihano byose byafatiwe Uburusiya mu rwego rwo kubuca intege no kubukuraho amaboko, ibi bigakorwa kugirango u Burusiya bugabanye umurindi bufite muri Ukraine. 

Sergiy Korsunsky arasaba Ubuyapani gukora ibyo byose nyuma yaho Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Fumio Kishida aviriye I Washington kubonana na Biden Perezida wa USA mu mubonano wari ugamije kwigira hamwe uburyo Baca ubushotoranyi bw’U Burusiya ndetse n’ubushotoranyi bw’u Bushinwa. 

Ubuyapani bwiyemeje gutanga Miliyaridi 1.6 $ mu rwego rwo gusana igihugu cya Ukraine.