Umugambi wa Ukraine wo guturitsa ubwato bw'Uburusiya uburijwemo. _isheja

Umugambi wa Kyiv wo kwangiza ubwato bw'intambara bucunze imiyoboro ya Gazprom, uburijwemo utaragera kuntego.

Umugambi wa Ukraine wo guturitsa ubwato bw'Uburusiya uburijwemo. _isheja

Ingabo za Ukraine zikomwe mu nkokora zitaragera kugikorwa zari zateguye cyo guturitsa ubwato bw'u Burusiya mu Inyanja y'Umukara, ubu bwato bw'u Burusiya buri muri iy'Inyaja y'Umukara aho burinze imiyoboro ya Gazprom icamo Gas, iva m'u Burusiya ijyanwa mu Bindi Bihugu.

Minisiteri y'ingabo m'u Burusiya, yatangaje ko yarashe amato yose ya Ukraine yari mu Gikorwa cyo kugaba ibitero kubwato bw'u Burusiya mu Inyanja y'Umukara,  Minisiteri y'ingabo yatangaje ko mato yose ya Ukraine yarasiwe muri Kirometero 300 mu Amajyepfo y'Uburasirazuba bwa Sevastopol.

Iki gitero kitageze kuntego cya Ukraine nti cyagabwe n'ubwato gusa, ingabo za Ukraine byatangajwe ko zari zitwaje na Drones z'intambara, ariko Minisiteri y'ingabo m'u Burusiya yatangaje ko yabashije kuzisenya zose ntacyo zangije.

Iki gitero cyagabwe uyu munsi ku Cyumweru, ahagana ku isaha ya 13h:30" , ku isaha ya Moscow. Ngo ingabo za Ukraine zari mu mato 6 yihuta cyane, yari agamije gusenya Ubwato bw'u Burusiya burinze imiyoboro ya Gas mu Inyanja y'Umukara. Ubu bwato bwagabweho igitero na Ukraine  bwitwa 'Priazovye'.

Amato ya Ukraine yari agabye igitero kubwato bw'u Burusiya ' Priazovye', yasenywe yose n'ingabo zirwanira mu mazi z'u Burusiya zifite ibirindiro mu Inyanja y'Umukara mu Amajyepfo y'uburasirazuba bwa Sevastopol, Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yatangaje ko aya mato 6 ya Ukraine nubwo yirukaga cyane ariko yarashwe yose hamwe na Drones z'ingabo za Ukraine zari zigambiriye gusenya ubu bwato ' Priazovye'.

Ubu bwato bwagabweho ibitero bushinzwe kurinda no kugenzura imiyoboro ya Gas ica mu Inyanja y'Umukara ya Turkish stream, Blue stream no kugenzura igice cy'Amajyepfo cy'Inyanja y'Umukara.