BreakingNews : Ukraine yari irashe Kremlin ikoresheje drones z'intambara.

Inzego z'Umutekano m'u Burusiya zaburijemo umugambi wa Ukraine wo guturitsa inzu y'Umukuru w'Igihugu cy'u Burusiya. Kremlin iravuga ko igomba guhanira Ukraine iki gikorwa yise icy'ubwiyahuzi.

BreakingNews : Ukraine yari irashe Kremlin ikoresheje drones z'intambara.

Ukraine yagerageje kurasa Inzu y'Umukuru w'Igihugu cy'u Burusiya ikoresheje drones z'intambara, ariko uwo mugambi uburizwamo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n'Inzu y'Umukuru w'Igihuyu cy'u Burusiya ( Kremlin) riravuga ko Uburusiya bwiteguye kwihimura kuri icyo gitero uko byagenda kose, ariko Kremlin ntiyatangaje igihe izihimurira kuri icyo gitero yise icy'iterabwoba.

Itangazo riragira riti Moscow yiteguye kwihorera kugikorwa cyagambiriwe na Ukraine cyo kurasa Kremlin.

Kremlin ikomeza ivuga ko ari umugambi uri mu igerageza ngo hahitanwe Perezida w'Uburusiya Vladimir  Putin ' uyu mugambi biravugwa ko Uteganijwe gushyirwa mu bikorwa mbere y'italiki 9 uku kwezi kwa Gicurasi ( mbere y'umunsi w'instinzi k'u Burusiya, umunsi  ngaruka mwaka wizihizwa kuri iyi taliki ya 9 Gicurasi ).

Uyu munsi ukaba uzitabirwa n'Abashyitsi b'inshuti z'u Burusiya bavuye hirya no hino ku Isi.

Iki gitero cya drones z'intambara, Kremlin iratangaza ko cyagabwe mu Ijoro ryakeye, nubwo cyakomwe mu nkokora ntikigere ku ntego zacyo.

Umuvugizi wa Kremlin Dmitry Peskov yatangarije Abatangazamakuru ko Umukuru w'Igihugu cy'u Burusiya  ku-wa kabiri atakoreye i Kremlin  ahubwo ko yari yakoreye hanze ya Moscow mu karere ka  Novo-Ogaryovo, aho yabonanye na Guverineri Gleb Nikitin. Peskov yakomeje avuga ko  ntacyabaye kuri Perezida gikozwe na drones 2 zoherejwe na Ukraine zigamije kurasa inzu y'Umukuru w'Igihugu.

Kremlin yatangaje ko hitabajwe electronic warfare systems kugira ngo izo drones zihanurwe, bikozwe n'inzego zidasanzwe mu Gisilikare cy'u Burusiya zifatanije n'abasilikare b'Igihugu, itangazo riva i Kremlin riravuga ko ibisigazwa byizo Drones byaguye hanze ya Kremlin. Riravuga kandi ko ntawe byakomerekeje cyangwa ngo bigire icyo bisenya.