Gutorwa kwa Erdogan Umwaku k'Uburengerazuba, menya ibituma Erdogan arebwa atyo. _ isheja

Kongera gutorwa kwa Erdogan kuri Manda ya 3, n'ikibazo k'Uburengerazuba kuko butashakaga ko yatorwa kuko akoranira bya hafi n'Uburusiya ndetse na Perezida wabwo Putin.

Gutorwa kwa Erdogan  Umwaku k'Uburengerazuba, menya ibituma Erdogan arebwa atyo. _ isheja
Perezida wa Turkiye Recep Tayyip Erdogan.
Gutorwa kwa Erdogan  Umwaku k'Uburengerazuba, menya ibituma Erdogan arebwa atyo. _ isheja
Gutorwa kwa Erdogan  Umwaku k'Uburengerazuba, menya ibituma Erdogan arebwa atyo. _ isheja

Recep Tayyip Erdogan kuri iki Cyumweru yongeye gutorerwa manda ya 3 yo kuyobora Turkiye atsinze uwo bari bahanganye utari umworoheye Kemal Kilicdaroglu  wagize 47.86% mu gihe Erdogan we yamutsindiye kuri 52.14%.

Iyi ntsinzi ya Erdogan ntiyarebwe neza n'Uburengerazuba bwo bwifuzaga ko Kemal Kilicdaroglu yatsinda amatora kugira ngo ahindure Sisiteme ubutegetsi bwa Turkiye bwubakiyeho, ibe yakwegamira cyane ku Uburengerazuba kurusha kwishyingikiriza Uburusiya no kugira imikoranire ya hafi hagati y'ibyo Bihugu byombi.

Ni amatora yagoranye cyane kuko mu kiciro cya mbere ntawabonye intsinzi hagati y'abakandida 4 bari bahanganye, byasabye ko hategurwa ikiciro cya 2 kugira ngo abanyagihugu ba Turkiye bongere bitorere Perezida, iki Kiciro cyahanganishije Kemal Kilicdaroglu  Ufatwa nk'igikoresho cy'Uburengerazuba na Erdogan Ufatwa nkubogamiye k'u Burusiya. Birangira Erdogan atsinze amatora, Ibintu Uburengerazuba bwafashe nk'umwakuku kuko Erdogan atabwumva.

Erdogan akimara gutangazwa ko yatsinze amatora, yashimiye abaturage. Ahita anavuga ko atazigera yihanganira ubutinganyi mu Gihugi cye.

Akimara gutorwa kandi Putin yamugejejeho ubutumwa bwo kumuha ikaze. Erdogan akaba yaritandukanije n'abafatiye ibihano Uburusiya, we yanga kubikurikiza ndetse no kuba hari ibihano abo muri NATO bamubwiraga gufatira Uburusiya, we ntiyigeze abikozwa abima amati, ibintu bitashimishije abo m'Uburengero bwa ryo.

Ubucuruzi hagati y'u Burusiya na Turkiye bwarushijeho gutumbagira cyane nyuma yaho Uburusiya butangirije ibikorwa bya gisilikare bidasanzwe muri Ucraina. Ibi nabyo bayrwaje umutwe Uburengerazuba.

Turkiye ikinewe na OTAN ariko yo ntibakorera ibyo bayitegerejeho cyangwa se bayifuzaho nk'Igihugu gikomeye muri OTAN ndetse giherereye n'ahantu heza hazengereza Uburusiya, ibi nabyo byabaye ihurizo kuri OTAN ishobera nicyo yakoresha yumvisha Erdogan kuba yayumva ariko irakibura. Kudakorera mukwaha kwabo m'uburengerazuba nibyo bibarwaza umutwe.

Erdogan kandi yitambika imigambi ya OTAN, harimo kwemerera Finland na Sweden kuba bayabarizwa muri NATO. Ibi bintu Erdogan yakomeje kubyitambika cyane kubera ko ashinja ibi Bihugu kuba bicumbikiye abaterabwoba Turkiye ishakisha. Finland yaje kwemererwa ariko Sweden yo itegekwa ko ibanza gutanga abo bashakishwa na Turkiye nyuma ikabona kwemererwa kujya muri NATO.

Erdogan kandi ashinja Uburengerazuba gushaka gusenya Umuco wa Turkiye, bukoresheje ubutinganyi n'ibindi bwitwaza bucamo ibice abantu runaka, akaba ari ibintu yamaganira ku karubanda. Ibi bigatuma bamushinja guhonyora uburenganzira bwa kiremwa muntu, no kuba abanya Turkiye badafite ubwisanzure buhagije. Ibi byo kwatambika ikwirakwizwa ry'Imico mibi yabo m'Uburengerazuba nabyo bihindurwa ikibazo gifitwe na Erdogan cyo kubangamira demukarasi.

Erdogan kandi yavuze ko nta muntu n'umwe watsinzwe, ahubwo ko ari Turkiye yose yatsinze ko ari 85 zose zituye iki Giguhu zatsinze. Kandi ashishikariza abaturage ba Turkiye kunga ubumwe bakirinda icyabacamo ibice.