America iragira inama Ukraine yo kuva i Bakhmut.

Igihugu cya Ukraine gifite akazi ko kurinda umugi wa Bakhmut kugira ngo utagwa mu biganza by’u Burusiya kuko byahita biteza akaga kubindi bice bya ukraine harimo n’umurwa mukuru kyiv.

America iragira inama Ukraine yo kuva i Bakhmut.

Kukiguzi cyose byasaba Ukraine ngo uyu mugi ntufatwe cyatangwa ariko Uburusiya ntibukandagize ibirenge i Bakhmut, ni ibintu bigoye ariko kuba Ukraine ya kwihagararaho igihe kinini kuko ingabo z’Uburusiya hamwe niza wagner ziri mu bilometero bike uvuye i Bakhmut, izi ngabo zo kuruhande rw’u Burusiya ubu ziri Soledar umugi nawo w’ingenzi ziheruka kwambura Ukraine n’ubwo yo ivuga ko atari byo , Ukraine ahubwo ikavuga ko urugamba rugikomeje.

Uyu mugi wa Bakhmut uramutse ufashwe n’u Burusiya byakoroshya kugaba ibitero i kyiv ndetse n’ahandi muri Ukraine, byakoroshya kandi urujya n’uruza rw’ingabo z’ u burusiya mu gice cy’Uburasirazuba bwa Ukraine aho zanakoroherwa gukwirakwiza ibikoresho mu bice bwigaruriye.

Uyu mugi wa Bakhmut kubusanzwe ni uw’inganda umeze nkaho ari wo wabaye izingiro ry’intambara,buri ruhande ruragerageza kuhashinga intwaro zikomeye zigamije gutangira umwanzi.

Bamwe mu basilikare bakuru bo kuruhande rwa USA, baragira inama ingabo za Ukraine kuba zakwivana muri uyu mugi kugira ngo zibashe kwisuganya neza maze zitegure ibitero si musiga bigamije kuhirukana Uburusiya. baraburira Ukraine ko uburusiya bushaka uyu mugi bubi na bwiza, bakayigira inama yo kuba yaba ihivanye nyuma ikazagarukana umurindi ihigarurira ngo inakomereza mu bindi bice yambuwe.

USA kandi yiteguye guha imyitozo ingabo za Ukraine ni ziramuka zivuye muri uyu mugi, imyitozo igamije kuzongerera ubushobozi mu mirwanire izafasha izi ngabo kongera kwigarurira umugi wa Bakhmut no gukomereza mu bice byo mu majyepfo ya Ukraine.

Nyuma yizi nama Ukraine yagiriwe na America , ubu niyo igiye kwifatira umwanzuro wo kuguma muri Bakhmut cyangwa kuhava igafatanya na America mu myitozo igamije kuzahiruna ingabo z’Uburusiya ,n’ubwo Ukraine iri muri iri hurizo abayobozi bayo bakunze kugaragaza ko nta ntwaro zihagije bafite zo kuba zahangana n’Uburusiya ngo hashire igihe kinini.