Uburusiya buti izi mpapuro zo gufata Putin nta handi zakora usibye muri wese.

Ese koko ICC yata Putin muri yombi? Ese izi mpapuro za ICC hari icyo zimaze cyangwa se hari icyo zakora kuri Putin?

Uburusiya buti izi mpapuro zo gufata Putin nta handi zakora usibye muri wese.

Ubu Inkuru iri kuvugwa cyane n’iyizi mpapuro zo guta muri yombi Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, ibihugu bimwe byo m’uburengerazuba byishimiye uyu mwanzuro ariko hari n’ibindi bibona uyu mwanzuro ari ubugoryi ICC yakoze ibitegetswe na America, n’ubwo America itigeze ishyira umukono ku masezerano ashyiraho uru rukiko Kandi n’Uburusiya bukaba bwarayivanyemo.

Uyu mwanzuro wa ICC wo guta muri yombi Putin hamwe na Maria Umuyobozi Mukuru ushinzwe abana m’u Burusiya, Abarusiya benshi bawufashe nk’ibitwenge kuko babona ibyo batekereza ko bishoboka byo guta muri yombi Perezida w’Abarusiya ari imikino uburenganzira burimo.

Ubundi ICC ntabwo ifite imbara zo guta muri yombi umuntu uwari we wese, usibye gushyiraho inyandiko zibisaba maze igakorana n’ibihugu byasinye amasezerano akabona gutabwa muri yombi uwo ICC igambiriye kuburanisha.

Icyateye ICC gushyiraho zino mpapuro zishakisha Putin, ni umwanzuro Uburusiya bwafashe wo gukura abana muri Ukraine mu bice birimo intambara, Uburusiya bukaberekeza mu gihugu cyabwo.

 

Ibi ni ibintu Ukraine ivuga ko ari ibyaha by’intambara Kandi byakorewe k’ubutaka bwa Ukraine, Ukraine ivuga ko Uburusiya bugomba kubazwa.

ICC ni iki iziza Putin, kuvana abana bato mu rugamba bakerekezwa mu Burusiya. ICC rero ikaba ivuga ko Putin agomba kubazwa iki cyaha cyo kutarekera abana bato mu ntambara ahubwo akabajyana mu Burusiya.

Ese Uburusiya bwatanga Putin ngo aburanishwe muri ICC?

Ibi ni ibintu bigoye cyane kuko Uburusiya busanzwe bwarikuye mu masezerano ya ICC, bisobanuye rero Ko aya masezerano atareba Uburusiya. N’ubwo ICC ivuga ko yo iburanisha uwari we wese ku Isi? Ariko benshi kuri iyi ngingo bakibaza mpamvu ki itaburanisha ibyaha by’intambara byakozwe n’abategetsi ba America.

Kuba Uburusiya bwatanga Putin kuri ICC ni inzozi, si Uburusiya bubibona gutya gusa nabo m’Uburengerazuba bamwe bavuga ko ari nko kwikirigita ugaseka kuba Putin  yagaragara mu rukiko rwa ICC.

Icyagira ingaruka kuri Putin ni kungendo yateganya gukorera mu mahanga, kuko ICC na America byashoboka ko byatera ubwoba ibihugu Putin yagerageza gusura maze ntibimwakire cyangwa bigategekwa kumuta muri yombi.

 

Uburusiya bwamagana cyane iki kirego cya ICC.

Maria Zakharova ati imyanzuro ya ICC ntacyo ivuze k’uburusiya.

Dmitry Peskov ati ibi bintu ntibyemewe ahubwo binateye iseseme, akomeza avuga ko Uburusiya butemera ububasha bw’uru rukiko, ati ibyo rwakora byose ntagaciro bifite.

Dmitry Medvedev ati izi mpapuro zo guta muri yombi Putin nta handi zikwiye gukoreshwa usibye muri wese. 

Ibindi ibitekerezo kuri iyi ngingo biva mu Burusiya:

Uburusiya buti ibyo ICC ikoze ni ubutamutwe, ni ubusazi, ni ubuswa, buti ntacyo bimaze Kandi ibyo ntibireba Uburusiya kuko ntacyo buhuriyeho na ICC, bati abo mu Burengerazuba bari gukora ibidasanzwe nyuma yo gucika intege n’ibihano bitagize icyo bitwaye Uburusiya, buti mu gihe hari Putin hari Uburusiya tuzamurwanaho, Uburusiya buti ibyo dukora byeretse uburerazuba ko dufite imbaraga, bati kwataka Putin ni ukwataka Uburusiya. 

Bamwe bati gufata Putin ni ibintu bigoye cyane Kandi niyo yafatwa ntiyaburanishwa na ICC. 

Ni nde uzafata Putin?

Nubwo bashinja America kuba ikoresha ICC, Perezida Biden hari icyo yavuze kuri iyo ngingo aricyo kivuga gutya:

Leta ya Amerika irasaba ubusobanuro buhagije ku mwanzuro wa ICC wo guta muri yombi Putin, Biden aratangaza ko ntocyo Amerika izi kuri uyu mwanzuro ko ahubwo ikeneye kuwusobanurirwa ku buryo buhagije, ibi Biden yabitangaje mbere yuko yerekeza i Delaware ku ivuko.