Ese BRICS yaba igiye gusenyuka?, Menya byinshi bitandukanye kuri iyi nama ya BRICS iri kubera muri SA._ISHEJA

Inama ya BRICS muri Africa y'Epfo yaba ihatse iki?.

Ese BRICS yaba igiye gusenyuka?, Menya byinshi bitandukanye kuri iyi nama ya BRICS iri kubera muri SA._ISHEJA

Abategetsi bo mumuryango wa BRICS bakomeje kugera muri Africa y'Epfo aho bagiye kwitabira Inama ya BRICS yari imaze igihe ihategerejwe. Iyi nama yitezweho byinshi bijyanye n'impinduka zitandukanye muri uyu muryango cyane impinduka zishingiye mu kwaguka ndetse n'ubukungu.

Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin ntiyitabiriye iyi nama muri Africa y'Epfo kubera impapuro zatanzwe n'Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, zigamije kubazamuta muri yombi. Uburengerazuba bwakunze kumvikana bwihanangiriza Africa y'Epfo ko idakwiye guha ikaze Putin kandi ko n'iyo Putin yakandagira muri iki Gihugu ko akwiye guhita atabwa muri yombi, ibintu byamaganiwe Kure na benshi muri Africa y'Epfo bavuga ko bazi neza icyo Uburusiya bwabamariye mu kubakiza Apartheid ko rero kubwizo mpamvu ahubwo uzakora kuri Putin azahura n'ibibazo nk'ibyanyina wa bizuru.

Mu gihe abantu bibaza niba Putin azajya muri Africa y'Epfo akitabira iyi nama dore ko Ibyo kumuta muri yombi byo ari nk'inzozi, bagiye kubona babona amatangazo kumpande zombi avuga ko Putin atazitabira iyi nama muri Africa y'Epfo ahubwo ko azayikurikiranira kuri Video Link. Uburusiya na Africa y'Epfo, Ibi Bihugu byombi bishobora Kuba byararebye inyungu ziri mu kutitibira Inama kwa Putin agasanga ziruta kuyitabira dore ko byari byatangite kunugwanugwa ko Putin naramukaraze yakandagiye muri Africa y'Epfo, Uburenganzira buzayigirizaho nkana bukayizirikisha ibihano bitagira umurundo, Ibi rero abasesenguzi benshi ba Politiki mpuzamahanga nibyo bahurizaho kuko gufata Putin byo ari ibintu bidashoboka.

Iyi Nama yitezweho iki?

Iyi Nama yitezweho kwagura uyu muryango wongerwamo Ibihugu bishya n'ubwo ibihugu binyamuryango bitabivugaho rumwe. 

Yitezweho kuganirirwamo uko BRICS yakwishakira ifaranga ryayo hatarinze gukoreshwa i dollar, Ibi abo m'Uburengerazu babibonamo gusenya i dollar. 

Muri iyi nama hararebwa uko BRICS yakwiyubakira institutions zayo, izi zishobora kuzagarika izisanzwe zari mpuzamahanga. 

Haraganirirwa kandi ku bwenge bukorano, ubucuruzi hagati y'ibi Bihugu ndetse n'ibidukikije. 

BRICS isanzwe ifite Banki yayo yitwa ' New Development Bank ' ikora nka Banki y'Isi gusa ikibitandukanya ni uko NDB yo idashyira amananiza ku Bihugu nkuno WB yo ibikora.

BRICS umuryango munini kandi ufite akazoza.

Uyu muryango wa BRICS kugeza ubu utarakira ibindi Bihugu binyamuryango ufite Abaturage bangana na 40% by'Abatuye Isi. Ibi bikawuha imbaraga ntagereranywa mu kuzamura ubukungu n'indi mirimo itandukanye yaba ishamikiye kuri bwo.

GDP ya BRICS ubu ni Tiliyoni 23 $ hatarongerwamo ibihugu bishya. Bisobanuye ko ubukungu bwa BRICS bufite ingufu.

Inganda n'ikoranabuhanga nabyo biratezwa imbere m'u Bihugu bigize uyu murwango uko iminsi ishira.

BRICS iri kurwana no kwishyiriraho ifaranga ryayo rizasimbura i dollar, Ibi nabyo bishobora kuzaza ubukungu bw'uyu muryango. Nk'ubu Amafaranga ahererekanywa cyane ku Isi ni ama Dolari, ahererekanywa ku kigero cya 40% ku Isi yose mu ikoranabuhanga, mu gihe ari mu bantu bahererekanya ku Isi yose ari 60%. Mu gihe kugabanya ubwiganze bw'i Dolari byagerwaho muri Ibi Bihugu bya BRICS byaba ari intsinzi kubukungu bwa byo.

Haribazwa niba BRICS yaba igiye gusenyuka kubera kutumvikana imbere muri yo.

Ibi byo gusenyuka birava kutumvikana ku ngingo yo kwaguka kwa BRICS, hari ibihugu bishyigikiye ko BRICS yakwaguka, mu gihe ibindi byumva yaguma uko iri.

Ubushinwa, Uburusiya na Africa y'Epfo bishyigikiye kwaguka kwa BRICS mu gihe Brazil n'ubuhindi butabishyigikiye kubera kurwanya ubwaguke bw'ubushinwa, Ubuhindi burikanga ko Ubushinwa bwagira ijambo muri Indo-Pacifique bukaba bwabihomberamo.

Abakurikiranira ibintu hafi bakabibamo imbogamizi iri muri uyu muryango kandi ishobora kuwusenya.

Iyi Nama ya BRICS ikaba ibaye mu gihe Isi iri mu bibazo bikomeye by'umutekano, ubukungu n'ibyorezo biri kwikanga.

Nk'ubu Leta zunze ubumwe za America ziri mu ntambara y'ubukungu n'Ubushinwa.

Leta ya America kandi irabarizwa mu ntambara ya Proxy n'uburusiya iri kubera muri Ukraine.

Ibi bibazo byose bikaba byaragiye bibyara andi makimbirane atandukanye imihanda yose y'Isi kandi ashobora gukomera, Ibi bikaba byarateye ibihugu byinshi kwigumura bigashaka kwinjira muri BRICS bigahunga Uburengerazuba. Ubu ibimaze gusaba kwinjira muri uyu muryango ni 40, tuzamenya ibyemerewe nyuma yiyi nama iri kubera muri Africa y'Epfo.

Menya bimwe mu Bihugu byasabye kwinjira muri BRICS " uciye hano ".