Ese wari uzi ko ingona yabayeho mbere ya Dinozoro.

Ingona iri mu nyamaswa nini mu zikururuka ziri k’umubumbe w’Isi, iyi nyamaswa ikaba ibasha kuba ku butaka ndetse no mu mazi.

Ese wari uzi ko ingona yabayeho mbere ya Dinozoro.

Ingona bivugwa ko zabayeho mu myaka miliyoni 240 ishize ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi, ingona zabayeho mbere y’imyaka 25 mbere yuko Dinozoro zibaho, nubwo Dinozoro zazimiye kubera ikibuye cyavuye mu isanzure kikazisenya, ariko ingona zabashije guhangana n’ingaruka zose zasizwe n’icyo kibuye cyapimaga megatons nyinshi kisekuye mu muhora wa Yucatan ho Muri Mexico y’ubu.

Ingona zabayeho mbere y’imyaka miliyoni 100 ngo inyoni ya mbere ibashe kugaragara ku Isi. Izi nyamaswa zikaba arizo zisigaye ku Isi zifite byinshi zihuriyeho na Dinozoro, ingona zikaba zifitanye isano n’inyoni ku gice cyo hasi, iri sano rikaba rigaragarira ku magufa yo kuri icyo gice cyo hasi nyine.

Ingona zirimo amoko menshi agera kuri 23, ariko yashyizwe mu muko 3 gusa ariyo Crocodile, Alligator na Gharials. Ingona n’inyamaswa zigaragara ku migabane yose y’Isi.

Ingona zishobora kuba mu mazi arimo umunyu ndetse n’amazi meza atabarizwamo umunyu.

Ingona zizwiho ko iyo zifashe ikintu zidapfa kukirekura zitagiciyemo ibice, ingona iza mu nyamaswa zirumana imbara n’ubukana bwinshi kurenza izindi ku Isi, aho zo n’impyisi zihariye imyanya y’imbere mu gushinga amenyo kumuvuduko wo hejuru kandi izi nyamaswa zikabikorana ingufu nyinshi.

Ingona yakuze neza ikaba iba ifite metero imwe n’igice ndetse na metero 3.5 kugera kuri metero 6 ku_ngona ziba mu mugezi wa Nile.

Ingona zikurira imyaka icumi, zikabaho imyaka 40 kugera kuri 70, ariko kuramba kwazo biterwa naho iherereye.

Ingona ziba mu mazi arimo umunyu zibaho imyaka 40 kugera ku myaka 60.

Iziba k’umugabane wa America zibaho imyaka 30 kugera kuri 70.

Ingona ziba mu mugezi wa Nile zibaho imyaka 25 kugeza kuri 80.

Ingona zizwiho ko iyo zicakiye ikintu cyo kurya kizikacanga zirira zita amarira wagirango biba biri kuzibabaza kuba ziba ziri gutapfuna umuhigo wazo, zirya umuhigo wazo zirira kandi zikawutega zivuza induru cyane ukagirango ziri gutabaza.