Ibihugu 10 bigoye gushozaho intambara ku Isi.

Ibihugu 10 bigoye gushozaho intambara ku Isi.

Intambara kubusanzwe si nziza kuko hari abayiburiramo ubuzima bwabo, imitungo, n’amahoro, bamwe ikabagira impunzi ariko ntibibuza bamwe kubyungukiramo ndetse na cyane bidasize no kuyizamukiramo muburyo bw’imibereho ndetse n’ikoranabuhanga dore ko imibereho ya muntu yazamuwe cyane n’intambara. Usanga ibihugu hafi ya byose byitegura intambara ibindi bigahora biryamiye amajanja bitewe n’umwuka mubi abayobozi babyo baba bafitanye, isheja.com yabashakiye ibihugu 10 bigoye kugabaho ibitero bya gisilikare bitewe n’intwaro kirimbuzi bitunze cgangwa se imiterere kamere y’akarere biherereyemo.

10 Australia

kumwanya wa 10 turahasanga Igihugu giherereye mumajyepfo y’Iburasirazuba bwuyu m’ubumbe dutuye. Australia ifite abasilikare bari mukazi 60,330 n’abandi 29,740 bakwitabazwa bibaye ngombwa Iki gihugu kikaba kibitse Indege z’intambara zidasanzwe 78 n’izindi 188 zisanzwe(helicopters) Ifite ibifaru (thanks) 59 n’amato 47 harimo n’agendera munsi y’amazi 6 Australia kandi ifite imbunda nini zitwarwa n’abantu 75 zose. Iki Gihugu gifite ubutayu bunini butakorohera abasilikare mugihe cy’intambara, Kandi gikikijwe n’amazi kuburyo kukigabaho ibitero byagora uwariwe wese ibyifuza/ ibyo byose bikaba ingabo ikingiye Australia.

9 Switzerland cgangwa ubusuwisi

Buza kumwanya wa 9 n’abasilikare bari mukazi 140,304 n’abandi bahora biteguye ko bahamagarwa mugihe bakenewe bagera ku bihumbi 77,000 Kandi bibitseho ibifaru 244 n’imbunda nini 244, Indege zarutura 63, na kajugujugu 43 z’intambara. Ubusuwisi kubutera biragoranye kubera imisozi ya alpine n’uburyo iki Gihugu gikikijwe n’ibihugu by’ibihangange harimo Ubudage, Ubufaransa n’Ubutariyani. Iki Gihugu kandi gifite n’ubudahangarwa ko kidaterwa n’ibihugu biri m’Umuryango wa UN bivuze ko uwagitera wese bamuhuriraho. Ikindi cy’ingenzi kuri kuri Switzerland nuko ibikorwa remezo hafi ya byose byubatse muburyo byokoreshwa nk’intwaro z’intambara Kandi buri muturage waho akaba agomba kugira icyo amenya kubijyanye na gisilikare, Switzerland Kandi nicyo Gihugu gifite ubuvumo bunini Kandi bwinshi bwakwihishwamo abantu mugihe cy’amage nko mugihe haraswe ibisasu kirimbuzi.

8. Tuvalu, New Zealand, Iceland na Bhutan.

Ibi Bihugu byose bikingirwa na USA mu bya gisilikare.

7.ubuyapani (Japan)

Ubuyapani bufite abasilikare bari mukazi ibihumbi 247,154 n’abandi bakwitabazwa mugihe ibintu bikomeye bagera kubihumbi 56,000 bose. Bafite ibifaru 777 n’imbunda nini 839 zirasa Kure,Ubuyapani bwibitseho Indege zidasanzwe zigera kuri 289,na kajugujugu z’intambara 741,ubwato bwagisilikare ni 131. Biragoranye gutera Ubuyapani kubera uko buteye buri mumazi bwose Kandi Abayapani bafite ubukungu butajegajega ku isi nubwa 3 Kuba bufite ubukungu bwihagazeho nabyo ni intwaro ikomeye. Amafaranga bashora mu gisilikare cyabo n’amadorari billion 49 ku mwaka bakaba aba 6 ku isi bashora akayabo kangana gutya mu kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo Abayapani mu kurengera igihugu cyabo ntibabitekereza kabiri bakora igishoboka cyose ariko bakarwanya umwanzi no abihanduza cumu, urugero aho mu ntambara ya 2 y’Isi bari bamereye nabi abanyamerika kugirango bahagarike umuvuduko wawo kuri USA byabaye ngombwa ko USA ibatera ibisasu 2 by’ubumara mumigi 2 y’Ubuyapani, Uyu munsi Japan ifitanye amasezerano yo gutabarana n’Abanyamerika nabyo biza mu mbogamizi kubashaka gutera Ubuyapani.

6 .Iran

Irani ifite abasilikare bari mukazi ibihumbi 545,000 n’abandi biteguye urugamba bagera kuri 1,800,000, Ibifaru 1658, n’imbunda zirasa Kure 2400, Indege z’agisilikare zifashishwa mu mirwano137, na kajugujugu 140, Amato ya gisilikare 398 harimo naca munsi y’amazi 33 yose udasize drones zitandukanye zayo zashegesha uwariwe wese wakwishora muntambara na Iran Urugero rwaragaragaye muri Ukraine aho drones za Iran zahinduye ibintu. Iran uwayigabaho intambara wese ntiyapfa kuyikura imbere bitewe n’imyitozo ikarishye baha ingabo zabo, umubare mu nini w’abasilikare, n’intwaro batunze harimo niza kirimbuzi ibi nibyo bihereza ubudahangarwa iki Gihugu. Turkey, Saudi Arabia, Israel na United States bahora bahekenya amenyo ngo Iran icura ibitwaro bya kirimbuzi ariko babuze aho bahera bayigabaho ibitero,ikindi Abashinwa n’aba Rusiya ntibakwihanganira uwariwe wese wahungabanya Iran.

5 Canada

Igihugu giherereye mumajyaruguru ya leta zunze ubumwe za amerika, kugitera byagorana kubera imiterere yacyo yiganjemo ubukonje bukabije n’urubura mumajyaruguru yacyo, ushaka gutera Canada kandi yahura n’ibitero by’abanyamerika bitamworohera. Abasilikare bari mukazi n’ibihumbi 95,000 n’abandi bakwitabazwa bagera 51,000 bose, ibifaru 181,imbunda ziremereye ni 161,indege z’intambara64, kajugujugu 175, ubwato 63, Canada hagize uwiyemeza kuyitera yaba yiyemeje no guhangana na NATO ibi bikaba bishyira Canada kumwanya wa 5 mu Bihugu bidapfa kuvogerwa n’ubonetse wese.

4 . Koreya y’amajyaruguru ( North Korea)

Abasilikare bari mukazi ni 700,000, abiteguye kurengera igihugu cyabo mugihe cyamage ni4,500,000 ariko nanone buri munya Korea wese bibaye ngombwa yarwana. Ibifaru batunze ni 4,200, imbunda ziremereye ni 6,550 Indege kabuhariwe mu kurwana ni 458, kajugujugu 222 Amato y’intambara 967 (anyura munsi y’amazi ni 70) Guhera muri 1990 gutera Koreya ntago byari byoroshye bitewe n’ubuhanga ndetse n’ubushobozi mubya gisilikare bakomeje guteza imbere, Koreya ifite umubare munini w’abasilikare, ibirwanisho byinshi, ndetse bakaba bitunganyiriza intwaro kirimbuzi zabo, ntago byakoroha guhangana na Koreya Uburusiya n’Abashwinwa bakurebera, Gutera Koreya no gukuraho ubutegetsi byashoboka gusa mu Gihugu imbere bahiritse ubutegetsi.

3.Ubwongereza

Abasilikare bari mukazi ni 150,000,Ababa baryamiye amajanja ni 182,000, Ibifaru ni 407, imbunda za rutura ni 227 Indege za karahabuta 91, kajugujugu 397, 397 Batunze Amato ya gisilikare 76 (harimo aca munsi y’amazi 10) Iki Gihugu giherereye mumazi cyose kuri runo rutonde nicyo cya mbere kigoye gutera ukurikije imiterere yacyo. Mu 1066 niho Abongereza baheruka guterwa ubutaka bwabo bugafatwa, muntambara y’Isi ya 2 Hitler yarabigerageje ariko biba ibyubusa ntiyahakandagiza ibirenge. gutera Ubwongereza biragoranye kubera bubarizwa munyanja no kuba buri muri NATO.

2. Uburusiya (Russia)

Abasilikare bari mukazi bagera kuri Miliyoni 1 abari hanze yako ariko baboneka bakenewe ni 2,485,000 ukongeraho n’abandi Miliyoni 24 zose bakwitabazwa mugihe Uburusiya bugeze mukaga. Uburusiya bufite ibifaru 15,400, imbunda ziremereye 10,600, Indege z’imirwano751, izisanzwe za kajugujugu zigera 1,750 Amato y’intambara 352 (harimo aba munsi y’amazi 60) Ntampungenge zihari kungingo yo gutera uburusiya ntibishoboka kwaba ari ukwirahuriraho umuriro, kubutera byagora uwariwe wese kubera ubukonje bukabije nuburyo iki gihugu giteye kumurambararo mugari cyane, amadorari billion 66 zose nizo zishorwa mumirimo ya gisilikare burimwaka m’Uburusiya harimo no gutunganya ibisasu kirimbuzi.

1.USA

Abasilikare bari mukazi ni 1,400,000, abitabazwa mugihe bibaye ngombwa ni 1,100,000 Ibifaru 8,850, imbunda kirimbuzi 3,300

Indege za kabuhariwe mu guhiga no kurasa umwanzi ni 2,300, indege za kajugujugu ni 7,100 Ubwato bw’intambara 415 (harimo ubuca munsi y’amazi 75)

Otto von Bismark yigeze kuvuga ati America ifite imiterere myiza kuburyo kuyigabaho ibitero bitapfa koroha ati ni ukuri Abanyamerika n’abanyamahirwe aha yavugaga ko USA ikikijwe n’inyanja 2 icya rimwe. Kugaba igitero icyo ari cyo cyose muri USA ntago byoroshye bitewe n’ubwirinzi bafite, igisilikare gikomeye, ibikoresho bikomeye n’ibindi USA ishora billion 581 z’amadorari buri mwaka mubijyanye n’Igisilikare. USA ifite bases ibihumbi mumpande zose z’Isi ibi biyorohereza Kugaba ibitero aho ishatse hose nta nkomyi. USA niyo ya mbere kuri runo rutonde.

Ngayo nguko rero niba hari ikindi Gihugu uzi watubwira.