Ibihugu byasabye kwinjira muri BRICS kumugaragaro._ISHEJA

BRICS ni umuryango ukomeje gutanga ikizere ku Bihugu byinshi, aho byinshi mu Bihugu bikomeje kugaragaza gushaka kwinjira muri uyu muryango.

Ibihugu byasabye kwinjira muri BRICS kumugaragaro._ISHEJA

BRICS ni umuryango ushingiye kubungu uhuza Ibihugu bitandukanye by'imihanda yose y'Isi. Ubu ukaba uhuriyemo Ibihugu 5 biri mu mpande zitandukanye z'Isi aho kugeza ubu harimo Igihugu kimwe cyo muri Africa, ibindi bikaba ari ibyo hanze ya Africa.

Ibyo Bihugu biri muri uyu muryango ni Uburusiya, Ubushinwa, Ubuhindi, Brasil ndetse na Africa y'Epfo. Ibihugu byinshi bitandukanye byo kumigabane itandukanye bikomeje kwerekana ko nabyo bishaka kwinjira muri uyu muryango w'ubukungu.

Ubu imari shingiro y'uyu muryango iruta iy'Ibihugu bihurira muri G7 byose byiteranyije, BRICS kandi iri gutegura ifaranga ryayo bwite Ibihugu biyirimo bizajya bikoresha bikava ku i dollar rya Leta zunze ubumwe za America dore ko bitumva impamvu ku Isi yose irikoresha nkaho ari ryo faranga ryonyine ririho, bamwe mu bategetsi b'ibihugu bibarizwa muri uyu muryango ntabwo bumva impamvu bahatirwa gukoresha i dollar mu kuguru hanze ya America. Bakavuga ko ibihugu bicuruzanya bajya byiyumvikanira amafaranga bikoresha bitabaye ngombwa ko bakoresha i dollar, iyi ikaba impamvu bashaka gushyiraho ifaranga rihuza ibihugu bibarizwa muri BRICS nyuma yo gushyiraho Banki y'uyu muryango.

Biteganijwe ko mu nama y'uyu muryango izabera muri Africa y'Epfo hazabaho kwinjira Ibihugu byasabye kuwinjiramo nyuma yo gukora igenzura neza hakarebwa ko Ibihugu byasabye kwinjira muri BRICS byujuje ibisabwa byose. 

Ibi nibyo Bihugu byanditse bisaba kwinjira muri BRICS.

. United Arab Emirates

. Saudi Arabia

. Bangladesh

. Venezuela

. Argentina

. Indonesia

. Ethiopia

. Bahrain

. Mexico

. Nigeria

. Algeria

. Egypt

. Iran

Ibihugu byagaragaje gushaka kwinjira muri BRICS byose. 

. Algeria

. Argentina

. Bangladesh

. Bahrain

. Belarus

. Bolivia

. Venezuela

. Vietnam

. Guinea

. Greece

. Honduras

. Egypt

. Indonesia

. Iran

. Cuba

. Kuwait

. Morocco

. Mexico

. Nigeria

. UAE

. Tajikistan

. Thailand

. Tunisia

. Turkey

. Syria

. Saudi Arabia

. Ethiopia

Ubufaransa bwagaragaje gushaka kwinjira muri BRICS ariko amakuru ahari kugeza ubu nuko batewe ishoti kubera kutabwizera no gukekwaho guteza akaduruvayo muri uyu muryango.

Inama izaba uyu mwaka muri uku kwezi kwa Kanama n'iyo izatangaza kumugaragaro Ibihugu bishya binyamuryango bizaba byemerewe kwinjira muri uyu muryango wa BRICS, iyi nama ikazabera mu Mujyi wa Cap Town ho muri Africa y'Epfo, ni Inama itazitabirwa na Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin kubera ibihano yafatiwe biva kugushoja intambara muri Ukraine we yita ibikorwa bidasanzwe bya Gisilikare. Ashinjwa gufata abana kungufu akabajyana m'u Burusiya mu buryo bunyuranyije n'amategeko mpuzamahanga, ibintu Igihugu cy'u Burusiya cyo kita kurengera abana.