Ibimenyetso simusiga bikwereka ko warangije kwandura HIV/SIDA.

Ese wamenya ute ko warwaye SIDA? hari ibimenyetso umuntu yakwibonaho ntiyirengagize ahubwo agatangira kugira amakenga yo kuba yaranduye HIV/SIDA mu gihe yaba yarahuye n'umuntu batikingiye cyangwa se yarahuye n'ibindi byamwanduza.

Ibimenyetso simusiga bikwereka ko warangije kwandura HIV/SIDA.

Nubwo HIV/SIDA idapimishwa ijisho, ariko hari ibimenyetso simusiga byerekana ko umuntu yaba ayifite cyangwa se abana nayo nkuko bikunze kuvugwa. Ibi bimenyetso tugiye kugarukaho muri iyi nkuru byemezwa n'abahanga mu buvuzi ko ari ibya HIV/SIDA nubwo bitizewe 100%.

SIDA n'icyorezo kimaze imyaka itari mike kuko yatangiye kugaragara mu 1980, ubu abarenga miliyoni 38 barayirwaye mu mpande zose z'Isi, abarenga ibihumbi 860, 000 imaze kubica. Ariko uko igenda imara igihe niko igenda igabanya ubukana, abayandura bakaba babaho igihe kirekire batazi ko bayifite. Ubu uyifite ashobora gufata imiti igabanya ubukana agakomeza akiberaho ntakibazo gikomeye agize.

SIDA yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ariko ntibivuze ko uko umuntu akoze imibonano idakingiye yandura SIDA oya, ariko ibi ntiwabyizera niyo mpamvu ugomba kwikingira buri gihe ugiye kugira uwo muhuza ibitsina mu gihe mutashakanye kandi uwo mwashakanye nawe mu gihe umukemanga biba byiza kwikingira.

Nubwo aka gakoko ka SIDA kataboneshwa amaso, ariko hari ibimenyetso abahanga mu by'ubuzima bagaragaza bishobora kugaragara kumuntu ubana n'ubwandu bwa SIDA.

Ibimenyetso bya HIV/SIDA kumuntu umaranye ubwandu hejuru y'ukwezi ni ibi bikurikira:

. Kubira icyuya kinshi n'ijoro

SIDA iyo imaze kugera mu mubiri abahanga mu by'ubuzima bavuga ko ikoresha umubiri cyane mu buryo budasanzwe, bigatuma umuntu abira icyuya kinshi mu ijoro akarara atutubikana kandi ari ibintu bidasanzwe kuri we ndetse atari n'ibihe bishyushye ku buryo byaba ari byo bituma atutubikana.

. Gutakaza ubushobozi bwo kwibuka ndetse no gufata mu mutwe.

Umuntu wanduye SIDA atakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe ndetse no kwibuka, ushobora kumubwira ikintu mu kanya gato agahita akibagirwa, yarambika ikintu ahantu runaka hashira akanya gato akibagirwa aho yagishyize. Ibi nabyo ni ikimenyetso ko umuntu yaba yaranduye. mu gihe yaba yarabonanye n'umuntu atizeye neza

. Guhindagurika ku kwezi k'Umugore.

N'ubwo guhindagurika ku kwezi k'Umugore biterwa n'impamvu zitandukanye, ariko umugore ukunda gukora imibonano idakingiye n'abantu atizeye akwiye kubyibazaho kuko ibi ari ikimenyetso gishobora kumwereka ko yaba yaranduye. Aka gakoko gatera abagore bamwe na bamwe kugira imihango mike ugereranyije na mbere yo kwandura.

. Umunaniro udashira

Umunaniro ukabije uterwa n'uko umubiri ukoresha imbaraga nyinsi uhangana na virus, umubiri uba ushaka kuyica intege nayo ishaka kwica abasilikare b'umubiri, umunaniro ukabije ni aho uva.

. Kunanuka cyane ku buryo butunguranye.

Umuntu wanduye SIDA vuba atakaza ibiro mu gihe gito, kuburyo ashobora gutakaza ibiri biri hejuru ya 20 mu gihe gito cyane.

Abasanzwe baranduye bo bagaragara nkabafite ibiro ariko ubwandu bushya butera nyirabwo gutakaza ibiro cyane ku kigero cy'i 10%. Ibi bikagendana n'impiswi.

. Guhinda umuriro cyane.

Umuntu wakoze imibonano akaba ahorana umuriro uri hejuru ya 38.88, ibi bigakurikirwa no kumva wacitse intege cyane gira amakenga akomeye kuko iki ari ikimenyetso simusiga ko waba waranduye SIDA.

Umuntu wanduye atangira kugira imbeho ikomeye cyane, akaba bakonja riva. Ibi biba kuko Virus iba iri kwinjira mu maraso iri guca intege umubiri/ aha iba yigabanyamo ibice byinshi.

. Ubugenda kanwa.

Ubugenda kanwa cyangwa Candida  bugaragara mu kanwa no kururimi nacyo n'ikimenyetso cyakwereka ko ukwiye kugira amakenga, Candida ifata mu kanwa yerekana ko umubiri watakaje ubudahangarwa ko wacitse intege.

Candida ariko na none ishobora no guterwa n'ibinini bya antibiotics, inzoga zikomeye, isukari mu mubiri nyinsi ndetse n'ibindi. Twabo ufite Candida wese aba afite HIV, uwagira amakenga akomeye ni uwakoze imibonano idakingiye.

Uwanduye SIDA afatwa n'ubugenda kanwa mu gihe abasilikare b'umubiri bagabanutse bageze kuri 200. 

. Ibiheri kumubiri ubona bidasobanutse.

Uwanduye agakoko gatera SIDA atangira kubona ibiheri kumubiri bidasobanutse, ibiheri byinshi bito biba birimo amazi bigenda byiyegeranya bikavamo igiheri kimwe kinini.

Ibiheri bigaragaza ko umuntu yanduye bifata igice cyo hejuru cy'umubiri, aha bigenga n'ibisebe mu kanwa ndetse no kumunwa kumpande ukabona umuntu afite ibiheri kumunwa cyangwa hejuru no hasi y'umunwa.

Umuntu wanduye agira ibiheri mu myanya ndanga-gitsina, akajya yishimagura kuburyo ubona buteye inkeke.

Ibi bigenda no kugira ibicurane bimara ibyumweru 2 cyangwa 1. Ibi byose byikiza mu byumweru 2 bikurikira ibyo bimenyetso.

Umuntu umaranye HIV/SIDA agaragaza ibimenyetso birimo:

. Kugira uruhu rwijimye cyane ubona rudasanzwe, ibi biterwa no kubura amaraso ahagije mu mubiri.

. Inyuma y'amatwi ugasanga haguyemo, mu kwaha naho ugasanga haguyemo bigendana no kubona ahantu hose hari inyama igeretse kuyindi hagwamo imbere nk'amatama, amaso nahandi, kugira ibiturugunyu ahantu hatandaukanye kumubiri.

. Kubura amaraso mu birenge no muntoki kuburyo bugaragara cyane kandi bikaba ibintu abana nabyo.

. Inkorora ishobora guhoraho.

. Infection zo mu gitsi ku Bagore.

. Abamaranye SIDA bagira ikibazo cy'ubwirinzi bw'umubiri bugabanuka cyane, ku buryo baramutse bakomeretse amaraso adahagarika kuva ku buryo bworoshye.

. Ibyuririzi bitandukanye.

 

Aha twabibutsa ko HIV/SIDA Igira ibyiciro (stages) 3, HIV iba icyoroshye, HIV ikomeye ari naho umuntu atangira kugaragaza ibimenyetso bya SIDA nyuma hakaza ikiciro cya nyuma aricyo kurwara SIDA bya nyabyo. Umuntu akaba agira ibimenyetso bitewe n'ikiciro arimo ndetse n'uko umubiri we wihagararaho urwanya indwara. 

Umuntu ashobora kumara igihe kingana n'imyaka 10 cyangwa irenga afite HIV atararwara SIDA, aha wamenya ko umuntu aticwa na HIV ahubwo yicwa n'indwara ziyikomokaho.

Umuntu unywa imiti igabanya ubukana bwa SIDA kandi umubiri we uba ufite ububasha bwo kutandura HIV, umuntu wakoze imibonano idakingiye nyuma akaza gukeka ko yaba yanduye HIV agana kwa muganga bakamuha ibinini bimuha ubudahangarwa bwo kwandura.

" Mu rwanda habonetse SIDA mu 1983, u Rwanda rukaba mu Bihugu bya mbere byabonetsemi SIDA ku Isi rwo na Congo bivugwa ko ari naho yaturutse.

Abanyarwanda basaga 210,000 barwaye SIDA aba bangana na 3% by'Abanyarwanda bose.Abanyarwanda 5400 bandura SIDA buri mwaka, ni ukuvuga 15 buri munsi".

Kanda hano mumenye ibihugu bibarizwamo abaturage barwaye SIDA cyane kurusha ahandi.

Ibyiza byo kwikinisha.