Kuki aba Perezida bamwe bari kwikanga kwicwa, Ibi birava he?._ISHEJA

Abategetsi bo mu biyaga bigari bari kugaragara mu buryo bwihariye batari bamenyereweho.

Kuki aba Perezida bamwe bari kwikanga kwicwa, Ibi birava he?._ISHEJA

Aba Perezida bo muri Africa y'Uburasirazuba bakomeje gutungurana bagaragara mu buryo butamenyerewe, aho bari kugaragara mu mutekano wo kurwego rwo hejuru bagendera mu tuzu duto dufite ibirahire bitamenwa n'amasasu.

Ibi bikaba biterwa no Kuba bamwe muri bo barifatiye kugahanga Uburenganzira, nkaho Ruto yavuze ko hakwiye kwigwa uko i dollar rwateshwa agaciro muri EAC, maze Abaturage baho bakihitiramo uko bajya bagurana ibicuruzwa hatajemo i dollar rwa Leta zunze ubumwe za America, Ibi ni ibintu bitamenyerewe kumvikana kandi no kubivuga gusa uri umutegetsi bisa no kwiyahura kuko umuntu wese ugamije gutesha agaciro i dollar America imuhigira kutamubura bikarangira imugaritse, Ibi byatuma Perezida wa Kenya yirindisha atya kugira ngo yizere umutekano we neza mu gihe ari mu ruhame.

Museveni yavuze ko Niger iri mukuri ko Uranium yayo ikwiye kuyigirira akamaro aho kuyitwarira igisa n'ubuntu igatunga Abafaransa aho gutunga abanya Niger dore ko ari umutungo kamere wabo kandi ntawe bayiburana, yongeyeho ko we yashwishwurije abo m'Uburengerazuba bamusabaga gucukura uranium ya Uganda, yababaza aho bazayijyana nabo bati hanze, Museveni ababaza niba abanya Uganda itabagirira akamaro maze bagasagurira abo bo hanze babura icyo bamusubiza barahaguruka barataha.

Ibi byose nibyo bishyira kunkeke aba bategetsi bakumva ko bashobora kugirirwa nabi maze nabo n'inzego z'ubutasi zabo bagahitamo kubikumira bitaraba.

Hiyongereho kandi no kugira inkeke ziva ku kuba ubutasi bwo hanze bw'u Burusiya bwaratangaje ko hari umutwe w'abanya Ukraine wahawe inshingano na OTAN ngo uge wica aba Perezida bo muri Africa bashyigikiye Uburusiya cyangwa abahiritse ubutegetsi. Uyu mutwe bikavugwa ko waba waratangiye akazi kawo muri Africa ko guhitana aba Perezida batari kumva Uburengerazuba, uyu mutwe FsB yatangaje ko urimo aba Commandos bo mu Gisilikare cya Ukraine bafite imyitozo ikomeye, ugaterwa inkunga na OTAN, ugakoranira bya hafi na MI6 (ibiro bishinzwe ubutasi bwo hanze m'u Bwongereza) ngo aba basilikare bahabwe amakuru akenewe ndetse ba hugurwe ibyo gukora ubutasi bugezweho. 

Ubundi umuntu wari umenyerewe ko agaragara muri ubu buryo ni Nyirubutungane Papa wa kiliziya Gatolika, none no muba Perezida bigezemo.