Aba Perezida bacikirije Amashuri bo muri Africa.

Urutonde rw’Abakuru b’Ibihugu bayoboye Ibihugu bya Africa bacikirije amashuri yabo, abatigeze biga, cyangwa se Education yabo itazwi, cyangwa se na none bafite amashuri make kurenza abandi kumugabane w’Afurika.

Aba Perezida bacikirije Amashuri bo muri Africa.

1. Jacob Zuma (Perezida wayoboye Afurika y’Epfo).

Zuma yayoboye igihugu gikomeye kumugabane w'Afurika, ntabwo yigeze yiga. Uyu mugabo no gusoma imibare biramugora cyane, Abanyagihu benshi ba SA bavugaga ko atari akwiye kubayobora kuko atigeze ishuri, ariko nti byamubujije kuyobora igihugu nka SA.

2. Joseph Kabila (Perezida wayoboye Repubulika iharanira demokarasi ya Congo).

Kabila yakuriye muri Tanzaniya ni naho yize ibya gisilikare. Umugabo wivugira igiswahili n’icyongereza kurenza izindi ndimi zikoreshwa muri Congo kuko zo yazigiye mu kazi, afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye gusa niyo izwi.

Kabila nyuma yo kwiga muri Tanzaniya na Uganda ibya gisilikare yakomereje muri National Defense University I  Beijing m’u Bushinwa, aho yagendaga yihugura mu bijyanye n’igisilikare.

3. Ismaïl Omar Guelleh (Perezida wa Djbouti)

Guelleh yavukiye muri Ethiopia ni naho yatangiriye kwiga akiri muto mu ishuri rya kiyisilamu. 1960 yagiye iwabo muri Djibouti acikirije amashuri, aho yahise ajya ku ikosi ya gipolisi. Nyuma yakomeje kugenda yihugura mu birebana n’ubutasi ndetse n’igisilikare.

4. Omar Hassan Ahmad al-Bashir (Perezida wari uwa  Sudan)

Bashir yize amashuli yisumbuye I Khartoum, ariko nyuma yaho nta yindi mpamyabumenyi afite izwi. Yakomeje kwihugura mubya gisilikare muri Egyptian Military Academy i Cairo no muri Sudan Military Academy i Khartoum.

6. Yahya Jammeh (yahoze ari Perezida wa Gambia)

Jammeh nawe yize amashuri yisumbuye gusa muri Gambia. Mu 1984 yinjiye igisilikare, mu 1989 yabaye Lieutenant. Jammeh yokoze amahugurwa ya gisilikare muri Senegal mu ishuri rya gisilikare ry'ab’Abanyamerika mbere yuko aba Perezida.

6. Mohamed Ould Abdel Aziz (yari Perezida wa Mauritania)

Ould Abdel Aziz nyuma yo kubura amahirwe yo kubona impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, yahise atangira kwiga ibya gisilikare muri marocco.

Aba ni bamwe muba Perezida bize make, batize cyangwa se bacikirije amashuri ku bw'impamvu runaka, ariko ntibyababujije kuyobora ibihugu. Ibi byerekana ko kwiga atari byo byo nyine biha ubushobozi muntu bwo gukora iby'ikirenga gusa. Hari abatarigeze ishuri nyamara babasha kwigeza kuri byinshi abariciyemo bikabananira.