Umubare w'abazira imbunda muri America ukomeje kwiyongera.

Muri Leta zunze ubumwe za America, imbunda zikomeje kwica abantu ku buryo bukabije, ni ibisanzwe ko muri iki Gihugu umuturage atunga imbunda mu gihe amategeko abimwemerera.

Umubare w'abazira imbunda muri America ukomeje kwiyongera.

Bamukorera icyo bita background check basanga abikwiye akagura imbunda akayishyira k'umusego cyangwa se akanayitwaza aho agiye hose, Ibi byo kwemerera abaturage gutunga imbunda byoroshye gutya nibyo bikurura irasana rya hato na hato mu baturage ubwabo cyangwa bakanarasana n'abashinzwe umutekano, cyangwa umuntu yaba atarasanye na Mugenzi we, akaba yarasa mu kivunge cy'abantu, mu ishuri, iguriro n'ahandi haba hahurira abantu benshi, akabikora atyo kubw' impamvu ze bwite zimutera kurasa (z'uburwayi, kwiheba n'ivangura).

Ubu muri uyu mwaka gusa hamaze kubaho irasa rigera kunshuro 160 zose, iriheruka ni iryabaye ejo ubwo umwana muto yarashwe azizwa kuba yarakomanze kunzu y'abandi yibeshye iwabo, nyir'inzu w'imyaka 83 yahise amurasira icyo. 

Ibi byabereye muri Leta ya Missouri.

Uwarashe n'umuzungu, mu gihe uwarashwe we ari umwana muto w'umwirabura. Ubu ari kwitabwaho n'abaganga.

Muri Leta ya Kansas hahise hatangira imyigaragambyo isaba ko uwo umwana muto w'umwirabura ahabwa ubutabera.

Muri iki Gihugu hariho imiryango yashinzwe kugirango irwanye imbunda zibe zavanwa mu baturage ariko hari n'indi ishinzwe kumvisha abaturage ko batagomba kwizera umutekano wa Leta ahubwo bakwiye kwirindira umutekano bakoresheje intwaro zabo nk'abaturage beza.

Iyi miryango ishishikariza abaturage gutunga imbunda n'imiryango y'abazungu bakomoka kubaturage bashinze Leta zunze ubumwe za America, bumva ko kugirango bizere umutekano wabo ari uko bakwiye kuwurindisha imbunda.

Ibi bigakomeza Kuba ihurizo mu bategetsi ba America, bibaza uburyo barwanya imbunda mu baturage batiteguye kuzirekura biciye mu Mahoro. Ariko hakaba n'abategetsi bamwe baba bashyigikiye ko abaturage batunga imbunda. 

Leta zigize Leta zunze ubumwe za A merica, siko zose zemerera abazituye gutunga imbunda. Hari aho botemewe.

Soma iyi nkuru umenye ahabarizwa imbunda nyinshi muri America, https://isheja.com/leta-8-zo-muri-america-zemerera-abaturage-bazituye-gutunga-imbunda-nta-nkomyi