Ibihugu 20 bifite igisilikare kidakaze ku Isi.
Uru rutonde ruragaruka ku Bihugu bifite igisilikare kitari icy’umwuga, igisilikare kitabasha guhagarara ku Gihugu cyangwa se kurinda abaturage mu gihe cy’amage.
Ubundi hakunze kugarukwa ku Bihugu bifite igisilikare gikomeye ku Isi cyangwa muri Africa. Ariko burya hari ibihugu bifite igisilikare kigera mu bihe by’amage abakigize bagatsindwa batagoranye, bagatsindwa urugamba aribwo rugitangira kubera kubura ubunyamwuga, ibikoresho, umubare muke w’abasilikare batagendanye nuko igihugu kingana, intwaro zishaje cyangwa zitagezweho, kubura imyitozo igezweho ndetse n’ibindi nkenerwa mu mirimo ya Gisikare.
Ibihugu tugiye kugarukaho ntabwo bifite ubushobozi buhagije bwo gukumira ibitero byagabwaho bivuye hanze, cyangwa se iby’imbere mu Gihugu. ni igisilikare kigorwa cyane no kurinda umutekano w’igihugu iyo haramutse havutse ibibazo by’imbere mu Gihugu, iyo haramutse havutse imitwe yitwaje intwaro imbere mu Gihugu. Urugero nka Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
Ibi nibyo bihugu bifite igisilikare kidashoboye/kijegajega ku Isi muri uyu mwaka turimo, 2023.
. Bhutan
Ni Igihugu kiri k’umugabane wa Asia. kikaba kibarirwa amanota 23.2577. Bivuze ko kidashoboye na busa.
. Kosovo
Kosovo ibarirwa amanota mu bya gisilikare angana na 19.4791. Kosovo iherereye k’umugabane w’Uburayi.
. Liberia
Liberia ni igihugu kibarizwa hano muri Africa, kikaba gituwe n’ibisekuru by’abahoze ari abacakara k’Umugabane wa America, nyuma bakaza gutaha iwabo muri Africa. Ni Igihugu kitakoronejwe kuko mu gihe cy’Ubukoroni abagituye bari bazi neza ibijyanye n’uburenganzira bwabo.
Liberia ibarirwa amanota 9.9159.
. Somalia
Somalia ni Igihugu giherereye mu ihembe rya Africa, Somalia ikaba yararembejwe n’imitwe y’itwaje intwaro.
ibarirwa amanota mu bya gisilikare angana n’u 8.0104.
. Sierra Leone
Sierra Leone nayo ibarizwa muri Africa, ikaba ibarirwa amanota 7.2063.
. Suriname
Suriname iherereye muri America y’Epfo, ikaba ibarirwa amanota 8.0693.
. Eritrea
Eritrea iherereye muri Africa, ibarirwa amanota 5.6579.
. Gabon
Gabon iherereye muri Africa, ikaba ibarirwa amanota 4.9661.
. Central African Republic
Nayo iza kuri uru rutonde rw’Ibihugu bifite ingabo zidashoboye, Ingabo z’u Rwanda zagiye gutabara yo no kugarura yo amahoro n’umutekanao. Central African Republic ikaba ibarirwa amanota 4.9381.
. Panama
Ibarizwa k’umugabane wa america y’Epfo. Ibarirwa amanota 4.7889.
. Burkina Faso
Burkina Faso ibarizwa k’umugabane wa Africa, ibarirwa amanota 4.6697 mu bya Gisilikare.
. El Salvador
Ibarizwa k’umugabane wa Amerika, ibarirwa amanota 4.4774.
. Namibia
Namibia ibarizwa mu m’Amajyepfo ya africa, ibarirwa amanota 4.4392.
. Mauritania
Mauritania nayo iri mu m’Amajyaruguru ya Africa, ikaba ibarirwa amanota 4.4027.
. Madagascar
N’ikirwa kiri mu m’Amajyepfo ya Africa, kikaba ari nacyo kirwa kinini muri Affrica. Madagascar ibarirwa amanota 4.4214.
. Republic of the Congo
Ni igihugu giherereye hafi y’u Rwanda, kikaba kibarirwa amanota 4.3892.
. Montenegro
Montenegro ibarizwa k’Uburayi. Ikaba ibarirwa amanota 4.3841.
. Dominican Republic
Ibarirwa amanota 4.2916.
. Bosnia and Herzegovina
Ibarizwa k’Uburayi, ikaba ibarirwa amanota 4.0474.
. El Salvador
Ibarirwa amanota 4.4774.
Uko igihugu kigira amanota menshi niko kiba kijegajega cyane, muri ibi bya gisilikare igikomeye ni ikiba gifite umubare muto cyane kurusha ibindi.
Urugero igihugu gifite 00000 nicyo cyaba gikomeye.