Biden ntazasaba imbabazi Abayapani kubera ibisasu Kirimbuzi America yahaturikirije.

Biden azaruca arumire, ntacyo ateganya kubwira Abayapani kubyerekeye ibisasu kirimbuzi America yabateye.

Biden ntazasaba imbabazi  Abayapani kubera ibisasu  Kirimbuzi America yahaturikirije.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za America ntazasaba imbabazi Abayapani,  Abayapani bari biteze ko Biden azasaba imbabazi mu ruzinduko azakorera muri iki Gihugu, Bari biteze ko azagira icyo avuga kandi agasaba imbabazi kubisasu kirimbuzi 2 America yarashe m'u Buyapani.

Jake Sullivan umunyamabanga wa Perezida muby'umutekano, yatangaje ko Perezida Biden adateganya kugira icyo azavugira kurwibutso rw'Abazize ibi bisasu by'ubukana buhambaye bya America. ' ati ntocyo Perezida azatangariza kuri Hiroshima Peace Memorial Park '

Sullivan aha yasubizaga umutangazamakuru wari umubajije niba Biden azasaba imbabazi Abayapani ubwo azaba ari muri iki Giihugu, yamusubije ko ntacyo Biden ateganya kuvugira kuri uru Rwibutso rw'Abazize ibi bisasu kirimbuzi.

Umukuru wa Leta zunze ubumwe za America, azitabira inama ya G-7 hamwe n'abandi bari muri iki gikundi cy'Ibihugu bikize ku Isi, inama izabera m'u Buyapani. Usibye iyi nama bazitabira n'indi mihango itandukanye muri iki Gihugu.

U Buyapani nibwo bukuriye uyu muryango wa G-7 uyu mwaka 2023, iyi nama ikaba izatangira ku i Taliki 19 Gicurasi, 2023.

Ibi bisasu 2 byatewe k'u Buyapani mu 1945 mu ntambara ya 2 y'Isi, biterwa kumugi wa Hiroshima na Nagasaki.

America n'icyo Gihugu cyonyine cyakoresheje intwaro nk'izi zirimburira benshi icyarimwe kuva zabaho, ibindi Bihugu birazitunze ariko nta kindi Gihugi kirakinisha kuzikoresha.

Ibi bisasu byakubiswe Abayapani byari bifite ubukana bw'iturika rya Kilotons 15-20. ubu hariho ibipima Kilotons 1500-2000 na  Megatons, ibi biturikijwe byaba ari ishyano rigwiriye Isi.