Aba Houthi barashe ku_bwato bw'igisilikare cya Amerika._ISHEJA
Bikomeje kugenda nabi mu Burasirazuba bwo hagati.
Inyeshyamba z'Aba Houthi zarashe ubwato bwa gisililare bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nyanja itukuru.
Kuri iki Cyumweru ni bwo Inyeshyamba z'aba Houthi zagerageje kurasa Misile ku ubwato bw'igisilikare cya Amerika buherereye mu nyanja itukura, ariko indege y'intambara y'igilikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirasa icyo gisasu kitaragera kuri ubwo bwato.
Ibi bibaye nyuma yaho Ingabo zishyize hamwe zo kuruhande rw'Uburengerazuba zirashe kuri aba ba Houthis mu Gihugu cya Yemen aho bakorera ibikorwa byabo. Izi ngabo zo mu Burengerazuba zatangiye kugaba ibitero byo mu kirere Kuba Houthis ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, bivuye ku bitero bya hato na hato aba Houthi bakoreye ku mato y'intambara ndetse n'aya gisivile anyura muri iyi nyanya y'umutuku. Ibitero by'aba Houthi mu nyanja y'Umutuku byatangiye nyuma gato yaho intambara ya Hamas na Israel itangiriye.
Aba Houthis bakaba bagaba ibitero cyane kubikorwa remezo by'ingufu biri mu Burasirazuba bwo hagati, mu Bihugu bifitanye ubucuti na Leza Zunze Ubumwe za Amerika ndetse bakabagaba ibitero no ku mato y'ibyo Bihugu anyura mu nyanja itukura na Canal ya Suez yerekeza ku Burayi.
Iki gitero si icya mbere aba Houthi bagabye ku bwato bwa Gisililare bwa Amarica n'ubundi muri ibi bihe Bari gukora ibitero nkibi byinshi, Ingabo za America ziherereye muri Central Command nizo zivuga ibi, zatangaje Kandi ko iki gitero giheruka nta muntu wakiguyemo cyangwa ngo agikomerekeremo, zongeyeho ko nta nicyo cyangije.
Kuwa Gatanu ushije nibwo Ingabo ziyobowe n'iza America zagabye ibitero bikomeye muri Yemen, zibigaba ahantu 28 hatandukanye zifashishije indege z'intambara, Amato aca munsi y'inyanja ndetse n'amato asanzwe y'intambara barasa ahantu 60 muri Yemen hakorera aba Houthi n'aho bafite ibikorwa remezo by'itumatumanaho.
Mu minsi ishize nibwo izi nyeshyamba z'aba Houthi zagabye ibitero zibeshye ku bwato bw'abarusiya bwikorera imizigo.
Aba Houthi bakaba ari umutwe waba Shiite ugendera kumahame ya Kiyisilamu, ukorera muri Yemen, ugaterwa inkunga na Iran. Bivugwa Kandi ko Iran ari nayo itera inkunga Hamas, hezbollah n'indi mitwe yose ikorera muri Kariya gace.