Wagner group imaze kugera muri Niger byeruye._ISHEJA

Amakuru yemeza ko abarwanyi ba Wagner bamaze kugera muri Niger akomeje gucicikana hose ku Isi.

Wagner group imaze kugera muri Niger byeruye._ISHEJA

Ibihumbi by'Abarwanyi ba Wagner bamaze kugera kumurwa mukuru wa Niger ariwo Niamey, aba barwanyi bazanywe n'indege z'Igisilikare cy'u Burusiya.

Amakuru kuri aba barwanyi akomeza avuga ko baturutse muri Syria kandi ko harimo Abanya Syria benshi barwanye ku Gihugu cyabo mu gihe NATO yashakaga guhirika ubutegetsi bwa  Bashar al_Assad, aba barwanyi b'abanya Syria bari mu mutwe wa Wagner ngo bazwiho Kuba bazi kurwana cyane kuko barambye mu ntambara zisanzwe ndetse n'iziterabwoba, nko Kuba bivugwa ko barwanyije ISIS, Al_Qaeda na FSA.

Aba bagarwanyi bizwiho ko bafite ubunararibonye n'ubushobozi mu kurwanya iterabwoba kuko babashije kurirandurana n'imizi muri Syria, iki Gihugu cya Syria kikaba ari nacyo uyu mutwe wa Wagner wakozemo akazi gakomeye cyane kugeza ubu kuko Wagner yahahanganiye na OTAN n'imitwe y'iterabwoba kandi Wagner ikabasha kubahashya no kubatera ubwoba bukomeye kugeza ubwo Leta zunze ubumwe za America zafataga umwanzuro wo kwivana mu ntambara ya Syria kuko zabonaga ko ishobora kuzihuza n'u Burusiya kuburyo bweruye, ubu bwoba America yagize yabutewe n'aba bagabo boherejwe muri Niger. Iyo Assad atagira aba bagabo bo m'u mutwe wa Wagner, NATO nta kabuza yari kumugenza nka Gaddfi cyangwa Sadam, Kuba Assad akiri k'ubutegetsi arabikesha ubufasha bw'Uburusiya n'ingabo za Wagner.

Amakuru akomeza avuga ko aba barwanyi ba Wagner  bakigera muri Niger bijeje Ubutegetsi ndetse n'abaturage ko badakwiye kwikanga ibitero ibyo aribyo byose kubutaka bwa Niger, bizeza Niger ko ibikorwa bya Leta zunze ubumwe za America, Ubufaransa ndetse na ECOWAS ko bigomba gukomwa mu nkokora uko byaba bimeze kose.

Ibi impamvu Wagner yabivuze ni uko USA isanzwe ifite ibirindiro bikomeye muri iki Gihugu cya Niger, ibirindiro by'indege zitagira aba Pilote ndetse ikahagira n'abasilikare 500 bashinzwe gukoresha izo ndege mu bikorwa by'ubutasi mu Bice bitandukanye nko m'Uburasirazuba bwo hagati, Uburayi ndetse n'umugabane wa Africa. Ubufaransa nabwo buhafite ibirindiro n'ingabo 1200.

Kugeza ubu harabarurwa ingabo zirenga 5000 z'abacanshuro ba Wagner zibarizwa muri Africa, aho ziri mu Bihugu bitandukanye birimo nka Mali, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mozambique, central Africa, Libya na Sudan.

Kwinjira kwa Wagner muri Niger bisa nkaho byabaye kumugaragaro uyu munsi ariko byavugwaga ko n'ubundi isanzwe ihari kandi ari nayo irinze ibikorwa remezo by'ingenzi muri iki Gihugu harimo na Perezidansi y'iki Gihugu.

Iki kibazo cya Niger kimaze gucamo 2 ECOWAS  kuko hari Ibihugu bishyigikiye Niger harimo nka Burkina Faso, Mali na Guinea hakiyongeraho n'ibihugu bitabarizwa muri ECOWAS nka Algeria, Misili na Ethiopia bivuga ko byamaganye ibitero bya ECOWAS kuri Niger, mu gihe hari ibindi Bihugu biri muri ECOWAS biyobowe na Nigeria bivuga ko bigomba gukuraho agatsiko ka Gisilikare kahiritse ubutegetsi bwa Niger.

Ibi bigateza impagarara muri ECOWAS no kurebana nabi hagati y'Ibihugu bigize uyu muryango.

Ingabo za Niger zihora ziryamiye amajanja ziteguye gukumira ibitero ibyo ari byo byose byagabwa kuri iki Gihugu, abaturage biki Gihugu bashyigikiye ingabo zabo ndetse bavuga ko bikwiye ko zakorana na Wagner byaba na ngombwa bagasinyana amasezerano y'imikoranire, kugira ngo Igihugu cyabo kizere umutekano uhagije no kutavogerwa n'Amahanga.