Ibarura ku bahitanwe n'umutingito wabaye muri Turkiye ryarangiye, menya uko bimeze.

Amakuru mashya kuri uyu mutingito wibasiye Turkiye na Syria yagiye hanze, ibarura ryarangiye n'iryakozwe ku ruhande rwa Turkiye gusa mu gihe Syria yo ikiri kubarura ngo imenye amakuru mpamo neza.

Ibarura ku bahitanwe n'umutingito wabaye muri Turkiye ryarangiye, menya uko bimeze.

Umutingito wibasiye ibihugu birimo Turkiye na Syria wabaye mu kwezi kwa  Gashyantare italiki 6, ukaba wari umutingito wari ukaze cyane kuko wari ufite igipimo cya magnitude 7.7 na 7.3 mu bice bimwe.

Iki kigero kingana gitya cy'umutingito Kiba ari kinini cyane ku buryo aho ubaye usenya byinshi ukanica benshi kubera imbaraga uba ufite zo gutigisa Isi n'ibiyiriho.

Nyuma yo Kuba hagiye hatangazwa inkuru zitandukanye zirimo n'imibare itandukanye, ubu  kuruhande rwa Turkiye barangije gukora ibarura neza aho Minisiteri wa interior w'iki Gihugu Suleyman Soylu yatangaje ko k'uruhande rwa Turkiye uyu mutingito wahitanye abantu barenga 50,000 (51,000) bose.

Ni umutingito kandi wangije byinshi cyane mu bikorwa remezo byo muri Turkiye ndetse na Syria, ukanagira benshi impunzi z'imbere mu Bihugu byabo kubera ko wabasenyeye ugatuma bangara.

Uyu mutingito wamaze amasaha 8 wumvikana, wibasiye cyane intara ya Kahramanmaras yo muri Turkiye ndetse n'ibice bimwe bya Syria.