Birahwihwiswa ko Umwami Hassan Mohammed wa 6 wa Morocco yaburiye irengero.

Aya makuru yatangiye gukwirakwizwa n'Ibitangazamakuru byo muri Leta zunze ubumwe za America nka The Economists mu mezi mzke ashize, aho abanditsi bibazaga aho umwami Mohammad wa 6 wa Morocco yaba yararengeye.

Birahwihwiswa ko Umwami Hassan Mohammed wa 6 wa Morocco yaburiye irengero.
Umwami Mohammed wa 6 ari kumwe n'umwe mu UFC's Azaitar, mbere gato yuko aburirwa irengero.

Bivugwa ko uyu Mwami yaba amaze iminsi irenga 200 atari mu Gihugu.

Umwami Mohammad wa 6  ufatwa nk'umuntu wa 6 ufite imbara muri Islam ku Isi yaba yararengeye he?.

Impamvu zikekwa ko zaba zarateye umwami Mohammad kubura mu ruhame harime:

1. Ibibazo by'uburwayi abana nabwo kandi by'igihe kirekire.

Umwami Mohammad wa 6 yabazwe umutima mu 2018, Operation yo kumubaga igenda neza.

Mu 2019, yagize infection mu bihaha.

Mu 2021, arwara Covid_19, nayo aza kuyikira.

Ibi bibazo by'uburwayi biri mu byo abantu bakeka ko byaba byaramukuye mu ruhame, kubera intege nke z'umubiri.

Iyi mpamvu y'ubuzima butameze neza ni nayo Guverinoma ya Morocco yemera ko yabaye intandaro yo kubura m'Uruhame kw'Umwami wa Morocco. 

2. Kuba yari afitanye umubano wihariye n'abavandimwe 3 bakomoka mu Budage bavugwa  ko ari abanyabyaha kabombo,  Umwami Mohammad wa 6 yakunze kugaragara ari kumwe n'aba UFC's Azaitar bakaba abavandimwe 3 bakomoka m'u Budage.

Ibi Abanyagihugu ba Morocco ntibabikunze, babyamaganiye Kure basaba ko yakwitandukanya n'aba bavandimwe kuko bafite isura mbi cyane ku rwego mpuzamahanga. Ibi nabyo bikekwa ko byaba byarabaye intandaro yo kubura mu ruhame kugira ngo rubanda rucururuke, dore ko yabuze hashize iminsi mike agaragaye ari kumwe n'aba bavandimwe mu mashusho yasakajwe kuri Interineti. 

3. Hari abavuga ko Umwami yaba yibereye mu biruhuko, ko ari kwiruhukira gusa bigatuma yakwivana mu ruhame, abandi bakavuga ko amaze gukura ko ahubwo ari kumenyereza umuhungu we  Igikomangoma Moulay Hassan uzamusimbura kungoma kugira ngo abe amenyera uko bategeka.

Ibi nibyo by'ingenzi bivugwa cyane kuri iri bura ry'Umwami wa Morocco rikomeje gutera impagarara, abantu benshi bibaza aho yaba yararengeye.

Amakuru yibura ry'Umwami aje nyuma yibura ry'Umugore we, Igikomangoma Lalla Salma nawe umaze imyaka 5 aburiwe irengero mu buryo butasobanutse. Ni ibura ryiswe ghost princess.