Impamvu abasirikare 116 birukanwe muri RDF._ISHEJA

Impamvu abasirikare 116 harimo abajenerali birukanwe mu ngabo z'u Rwanda.

Impamvu abasirikare 116 birukanwe muri RDF._ISHEJA

RDF yatumije inama kuri Headquarters yayo, isobanura impamvu abasirikare birukanwe mu ngabo z'u Rwanda.

N'inama yatumiye abatangazamakuru ngo basobanurirwe byimbitse impamvu aba basirikare birukanwe ndetse n'amasezerano ya RDF areba abasirikare, yari iyobowe na Brid GEN Ronald Rwivanga. 

Brig GEN Ronald Rwivanga, kandi yanasobanuye ibijyanye n'amasezerano yo gusesa amaseazerano y'abasilikare 112 mu ngabo z'u Rwanda.

Brig GEN Ronald Rwivanga, yasobanuye Kwirukanwa mu gisirikare icyo bivuze. Avuga ko umusirikare yirukanwa iyo afite imyitwarire idahwitse, harimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi bukabije, ubujura n'ibindi. Brig GEN Ronald Rwivanga, yahereye kuba Generals baheruka kwirukanwa mu ngabo z'u Rwanda.

Maj Gen Muganga byatangajwe ko yirukanwe kubera ubusinzi bukabije mu gihe Brig Gen Mutiganda we yiirukanwe kubera gusuzugura inzego za gisilikare, Brig GEN Ronald Rwivanga yatangaje ko izo ari zo mpamvu 2 zatumye abo ba Generals birukanwa mu ngabo z'u Rwanda.

Brig GEN Ronald Rwivanga yunganiwe na Col Lambert Sendegeya watanze ingero zisobanura kwirukanwa icyo ari cyo muri RDF, Col Lambert Sendegeya yatangiye avuga ko umwuga wa gisirikare ari umwuga wiariye ndetse ufite amategeko awugenga, ari mu iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye y'ingabo z'u Rwanda. Iyi sitati yihariye igena uburyo umuntu yinjira mu gisilikare cy'u Rwanda ndetse n'u buryo ashobora kukivamo.

Ibisabwa kugira ngo winjire mu ngabo z'u Rwanda.

1. Ni ukuba uri Umunyarwanda

2 Kuba ufite amashuri asabwa kugira ngo wemererwe kujya mu Gisirikare.

3. Imyaka runaka ugomba kuba wujuje cyangwa se utarengeje.

4. Kuba urangwa n'imico n'imyifatire myiza.

Col Lambert Sendegeya, yatangaje ko ibisabwa ari byinshi ariko ibi aribyo by'ingenzi. Iyo ibyo umuntu abyujuje hari uburyo 2 umuntu yinjizwa mu gisilikare, biciye mu mahugurwa y'abasilikare  bakuru cyangwa se umuntu agakora amahugurwa y'ibanze y'abasilikare bato. Iyo ayo mahugurwa umuntu ayatsinze nibwo aba yemerewe kwinjira mu gisirikare cy'u Rwaanda.

Iyo umuntu ageze mu ngabo z'igihugu ahita atangira kugengwa na sitati yihariye y'ingabo z'igihugu, iyi sitati uko iteganya uko umuntu yinjira inateganya uko asohokamo.

Ni ryari umuntu ava mu ngabo z'igihugu?

1. Iyo umuntu agejeje igihe cy'izabukuru.

2. Hari igihe amasezerano yawe arangira.

3. Iyo habayeho iseswa ry'amasezerano.

Iyo habayeho iseswa ry'amasezerano ribaho rite, ribaho iyo umukoresha abona nta mpavu yo gukomeza amasezerano nawe cyane cyane biturutse kumyitwarire idahwitse.

4. Umuntu kubera impamvu zitandukanye ashobora kuva mu mwuga wa gisilikare, (gusa ukemererwa ).

5. Gukurwa mu gisirikare, kubera impamvu z'uburwayi.

6. Gusubizwa mu buzima busanzwe.

7 Kugabanya umubare w'ingabo.

8. Kwirukanwa, biturutse ku makosa akomeya ajyanye no kutubahiriza indanga gaciro za gisilikare.

9. Kwimurirwa burundu mu rundi rwego.

10. Kunyagwa amapeti. Iyo umuntu yanyazwe amapeti ntabwo aba akiri umusirikare, ibi bikorwa n'inkiko.

Ibi nibyo bituma umuntu yava/yavanwa mu gisilikare.

Lt Col Jean Bosco Kamilindi, yatangarije abatangazamakuru ko muri abo basirikare birukanwe harimo abazashyikirizwa ubutabera kandi ko hari abo ubutabera bwatangiye gukurikirana kubera ibyaha baba barakoze, yavuze ko abari gukurikiranwa ari abantu 8 harimo abarengwa ibyaha bitandukanye birimo ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, ubucuruzi butemewe n'ibindi. Yatangaje kandi ko kuba hari ibyaha bakoze ko ababikorewe bidasobanuye ko badakeneye ubutabera kuko kwirukanwa bidasabanuye ko icyaha kiba kizimye.