Hamas iteye Israel mu bitero bitunguranye._ISHEJA

Ibitero bitunguranye byaramukiye kuri Israel, aho yarashwe ibisasu 5000 nkuko bivugwa na Hamas. Ibi bisasu byarashwe mu gice cy'amajyepfo y'Iburasirazuba bwa Israel biva muri Gaza.

Hamas iteye Israel mu bitero bitunguranye._ISHEJA

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, umutwe wa Hamas ufatwa nk'uw'iterabwoba watangije ibitero bikomeye kuri Israel. Aho warashe ibisasu ibihumbi 5 byose mu migi itandukanye ya Israel harimo Jerusalem na Tel Aviv.

Uyu mutwe wateye Igihugu cya Israel usenya umupa ukoresheje ibimodoka by'intambara.

Leta ya Israel yahise itangaza ko ishyizeho ibihe bidasanzwe mu Gihugu hose kandi ko hagomba gucungwa umutekano kuburyo bukomeye kumupaka wayo na Palestine ahantu hangana na Km 80 zose.

Leta ya Israel yongeye ho ko igomba gutsinda iyi ntambara ndetse no gukurikirana uwo ari we wese wihishe inyuma y'ibi bitero byatunguye Israel mu gitondo cya kare.

Yoav Gallant Minisitiri w'ingabo wa Israel yatangaje ko Hamas yakoze ikosa rikomeye cyane kandi izicuza kuburyo bukomeye. Ati ingabo za Israel ziri kurwanya umwanzi ahantu hose, yasabye kandi Abaturage bose ba Israel gukurikiza amabwiriza yashyizweho, asoza avuga ko Israel igomba gutsinda nta kabuza.

Umutwe wa Hamas wigambye iki gitero kuri Israel, uvuga ko ari operation nshya bise AL-AQS A storm.

Bisa nkaho Israel yatewe n'imitwe ibiri yitwaje intwaro kuko n'undi mutwe uhora uhanganye na Israel ' Palestinian Islamic jihad Group ' nawo watangaje ko wifatanyije na Hamas muri ibi bitero yagabye kuri Israel bitunguranye.

Israel nayo yatangaje ko itangije operation yo kwirukana iyi mitwe muri Gaza.

Andi makuru kuri iyi ngingo mukanya.