Ibihugu 10 bitanga umushahara mwiza ku Isi.

Buri muntu ashaka akazi ngo abone umushahara wo kwifashisha mu gukemura ibibazo ahura nabyo m’ubuzima ndetse akanakoresha uwo mushaha kugira_ngo abeho, awukuramo ibimutunga n’ibindi byibanze ubuzima bushingiyeho.

Ibihugu 10 bitanga umushahara mwiza ku Isi.

Ibi n’Ibihugu 10 bigenera ababikoramo umushahara mwinshi kurusha ibindi ku Isi, kuri uru rutonde Ibihugu byinshi biri k’umugabane w’Uburayi, Nta Gihugu cyo muri Africa kirimo na kimwe, kuri uru rutonde kandi hagaragaraho Igihugu kimwe cyo mu gice cy’Epfo cy’Isi ari cyo Australia, ibindi byose ukuyemo Singaporo, Australia na USA ni Ibihugu byo k’Uburayi.

Ibi n’Ibihugu 10 bigenera ababikoramo umushahara mwinshi kurusha ibindi ku Isi:

. Ububiligi

Igihugu cy’Ububiligi gihereye k’Umugabane w’Uburayi, ni Igihugu gito ariko gifite amateka atari mato.

Iki Gihugu kiza k’umwanya wa 10 mu Bihugu bihemba agatubutse, abakora muri iki Gihugu babona amafaranga ahagije yo kubatunga, gutunga ababo ndetse no gukora ibindi byibanze ubuzima busaba umuntu.

Kumpuzandengo Ababiligi cyangwa se abakora muri iki Gihugu ba bona umushahara ungana n’amadolari 4,665, aya ni miliyoni hafi 5 z’amanyarwanda kandi bakayahembwa ku kwezi kumwe gusa.

. Singapore

Igihugu giherereye muri Aziya y’Epfo, ni Gihugu cyahoze kuri Malaysia, nyuma Malaysia iza kukikuraho ibona ari ubutaka butagize icyo bumaze, ari ubutaka budatanga umusaruro bw’umucanga gusa.

Ubu Singapore yabashije kwiyubaka itera imbere ku buryo Ibihugu byinshi byifuza kumera nkayo, iri terambere no kuba iki gihugu gihamye mu bintu byose kibikesha Lee Kuan Yew wabaye Perezida wa mbere wa singapore akaba ari we wayishyize kumurongo tuyibonana ubu, Lee Kuan Yew yakomeje gusaba ko Singapore itatandukanywa na Malaysia ariko Leta ya Malaysia yariho icyo gihe imutera utwatsi.

Singapore iza ku mwanya wa 9 mu guhemba agatubutse dore ko umuturage waho ahembwa amadolari 4,750 ku kwezi, abaturage badafite akazi muri singapore ni 2.8%.

. Australia

Australia iri k’Umugabane wa Oceania, iki nicyo Gihugu giherereye mu gice cy’Epfo cy’Isi kiza kuri uru rutonde rwo guhemba neza ku Isi. Umuturage wa Australia abasha kubona umushahara ungana n’amadolari 4,800 yose ku kwezi kumwe gusa, mu gihe abadafite akazi bo bangana na 6.5%.

. Leta zunze ubumwe za America

America iza ku mwanya wa 7 mu kugira abaturage ba bona umushahara mwinshi ku Isi, Ni Gihugu abantu benshi bakunda kwitiranya na Amerika yose, nacyo kiri k’umugabane wa America. kitwa Leta zunze ubumwe za Amerika kuko kigizwe n’Ibihugu 50 byishyize hamwe bikora Leta zishyize hamwe za America, kikaba kiyoborerwa i Washington.

Umuturage wa America ahembwa amadolari angana 4,900, ubushomeri muri iki gihugu buri kukigero cy’i 9.2%.

. Ubudage

Ubudage buherereye k’Uburayi bukaba buza ku mwanya wa 6 mu Bihugu bihemba neza ku Isi, dore ko Umudage ahembwa amadolari angana n’ibihumbi 5,150 ku kwezi, Abadage badakora bangana na 3.6% bonyine.

. Ubuhorandi

Ubwami bw’Ubuhorandi buza ku mwanya wa 5 mu kugenera Abenegihugu cyangwa abandi bahakora umushahara ufatika ubafasha gukemura ibibazo byabo. Iki gihugu gito giherereye k’Uburayi nacyo.

kumpuzandengo Abaturage b’Abahorandi bahembwa 5,570 by’amadolari. Abaturage biki Gihugu badakora bangana na 4.1%.

. Norway

Noruveje nacyo n’Igihugu kiri mu m’Amajyaruguru y’Uburayi ahakunze kwitwa Scandinavia, kikaba Igihugu gikize kandi giteye imbere kurusha ibindi byinshi ku Isi harebwe uko umuturage abayeho.

Abaturage ba Noruveje ba bona umushahara ungana n’amadolri 5,680 ku kwezi, mu gihe abaturage badakora bo bangana na 4.5%.

. Luxembourg

Luxembourg iherereye k’Umugabane w’Uburayi, Luxembourg ikaba igihugu gito ariko gituwe n’Abaturage bakize ku buryo butangaje, dore ko bose baba bakize nta mukene ubarizwa muri iki gihugu.

n’Igihugu gituwe n’abaturage ibihumbi birenga 600 gusa, bisobanuye ko batageze kuri Miliyoni, aba rero basaranganya umutungo w’Igihugu ukabageraho bose ntawe usigaye inyuma.

Umuturage w’iki Gihugu ahembwa amadolari 5,850 ku kwezi ariko na none umuturage akinjiza amadolari ibihumbi 57 ku kwezi biva mu bindi bitari umushahara, abaturage b’iki Gihugu nibo ba mbere babona amafaranga menshi abinjira mu mifuka buri kwezi kurusha ahandi hose ku Isi.

. Danimarike ( Denmark)

Danimarike nayo iherereye mugice cya Scandinavia k’Umugabane w’Uburayi, ikaba Igihugu gikize kandi giteye imbere cyane, harebwe uko abaturage babayeho Danimarike iza imbere cyane y’ibindi bihugu abantu basanzwe bazi ko bikomeye.

Umunya_Danimarike ahembwa amadolari 6,070 ku kwezi, abadafite akazi bakangana ni 4.8 muri iki gihugu cya Danimarike. Danimarike ikaba Igihugu cyorohereza abantu gukora ubushabitsi ku buryo bworoshye, ariko ni kubafite umutahe wabo.

. Ubusuwisi ( Switzerland)

Ubusuwisi nabwo buherereye k’Uburayi, kuri uru rutonde buza ku mwanya wa mbere mu bihugu bihemba agatubutse, Umusuwisi buri kwezi abona akayabo k’amadolari ibihumbi 6,360, abatagira akazi muri iki gihugu ni 3.1%.