Sergey Lavrov yageze i New York kugirana ibiganiro na Antonio Guterres hamwe na Antony Blinken.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Uburusiya yageze i New York, ese yaba ajyanwe yo n'iki?

Sergey Lavrov  yageze i New York kugirana ibiganiro na Antonio Guterres hamwe na  Antony Blinken.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Uburusiya Sergey Lavrov yageze i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika,  aho agomba kuganirira n'Umukuru w'Umuryango w'Abibumbye Antonio Guterres  hamwe n'Umunyamabanga wa Leta y'Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga Antony Blinken . ibi bya gahunda ya Lavrov i New York byatangajwe na Maria ZAkharova muri iki gitondo.

Ni ibiganiro bitangira uyu munsi bikazakomeza n'ejo ku wa Kabiri.

Biteganyijwe ko Lavrov aganira na Antonio Guterres uyu munsi ku wa mbere, Bakagirana ibiganiro kungingo zitandukanye ndetse no kubyerekeye  ikibazo cya Ukraine.

Lavrov kandi arayobora inama y'akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi, aho yatumiye ibihugu bitandukanye muri iyi nama, iyi nama iraba ihagarariwe n'Uburusiya kandi nibwo bwayitumije, bwayitumiye mo na Blinken Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n'Amahanga.

Aka kanama gashinzwe umutekano ku Isi ubu gakuriwe n'Uburusiya, ni ibintu Igihugu cya Ukraine kitishimiye kuba Uburusiya buyoboye aka kanama kandi Abanya-Ukraine ba bushinja guteza umutekano muke mu Gihugu cyabo.

Uburusiya bwagiye kuri uyu mwanya wo kuyobora aka kanama gashinzwe amahoro ku Isi ku italiki ya mbere Mata uyu mwaka 2023. Ni ibintu bitavuzweho rumwe, bamwe bashyigikiye Ukraine barabyamagana, ariko kuko hakora itegeko birangira Uburusiya bwicaye ku ntebe isumba izindi y'uy'umuryango.

Uburusiya buheruka gutangaza ko ntabiganiro birebana n'ikibazo cya Ukraine buteganya gutumiza, ariko ko hagize igihugu kibitumiza ko bwo bwiteguye kubyitabira kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti urambye.

Buvuga kandi ko butakwirengagiza ubusabe bwa America busaba Uburusiya kuba bwakwemera ibiganiro hagati ya bwo na America, ibi biratangazwa na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Uburusiya Sergey Lavrov.