Uko ibihugu bikurikirana mu kugira igisilikare gifite ingufu ku Isi._ISHEJA

Urutonde rw'uyu mwaka wa 2023, rugaragaza uko ibihugu bikurikirana mu kugira igitinyiro mu Gisilikare rwageze hanze.

Uko ibihugu bikurikirana mu kugira igisilikare gifite ingufu ku Isi._ISHEJA

Benshi bakunze kwibaza kuri iyi ngingo, bibaza igihugu gihiga ibindi mu kugira imbaraga mu Gisilikare, imbaraga zisanishwa no kubasha gusenya byinshi, kugeza umuriro Kure, kwica benshi, no gutera ubwoba ibindi Bihugu bikaba bitakinisha kukugabaho ibitero uko byiboneye.

Nkuko bisanzwe hari ibihugu bihora bihanganye cyane kurusha ibindi mubya Gisilikare ku Isi, ari byo Uburusiya na Leta zunze ubumwe za America. Buri gihe Ibi nibyo bihora ku isonga kuva mu myaka myinshi ishize.

Hari abemera ko America irusha ingufu Uburusiya, abandi nabo bakavuga ko ari amakabyanyankuru ko ahubwo America itinya Uburusiya kubera intwaro ziturika ku kigero cyo hejuru Abarusi birunzeho ukongeraho ikoranabuhanga, ubutasi ndetse n'intwaro zikomeye zifitetwe n'Uburusiya Amarica itarigera ikozaho imitwe y'intoki.

Mu gushora amafara ho America irusha Uburusiya cyane kubera ko ifite ibirindiro byinshi ahantu hafi ya hose ku Isi, America kandi ikaba yarashyize imbaraga mu kuzenguruka Uburusiya ndetse n'Ubushinwa biciye mu mazi magari ndetse na OTAN.

Naho Uburusiya bwo bwashyize imbara nyinshi mu gukora intwaro zirasa kure kandi z'Ubukana buhambaye, ubu bufite ubushobozi bwo kurasa aho ari ho hose ku Isi kandi mukanya gato cyane, Ibi rero bikaba bishyira Uburusiya kumwanya y'imbere kuri uru rutonde.

Mu gukora uru rutonde hagenderwa ku bintu bitandukanye harimo intwaro, amafaranga ashorwa mu Gisilikare, umubare w'abasilikare n'ibindi.

Uku niko ibihugu bikurikirana mu kugira igisilikare gikomeye ku Isi muri uyu mwaka 2023.

1. Uburusiya 

2. Leta zunze ubumwe za America 

3. Ubushinwa

4. Ubuhindi

5. Ubwami w'Abongereza 

6. Korea y'Epfo

7. Pakistan

8. Ubwami w'Abayapani

9. Ubufaransa

10. Ubutaliyano 

11. Turkiye

12. Brasil

13. Indonesia

14. Egypt/ Misili

15. Ukraine

16. Australia

17. Iran

18. Israel

19. Vietnam

20. Polonye

21. Esipanye

22. Saudi arabia

23. Taiwan

24. Thailand

25. Ubudage

Ibi n'ibyo Bihugu 25 bihiga ibindi mu kugira imbara za Gisilikare ku Isi, ikiza kuri uru rutonde cyo muri Africa ni Egypt/Misili kiza kumwanya wa 14. Ubwo kikaba ari nacyo cya mbere kuri uyu mugabane wa Africa.