Bush yasize aburiye Obama ko Uburusiya buzatera Ukraine.

Hamenyekanye amakuru yari ibanga ko Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America George Bush, ava kubutegetsi 2009 yasize aburiye uwamusimbuye Perezida Obama ko Uburusiya buzatera igihugu kinini k’uburayi maze Uburusiya bugafata ubutaka bwacyo, ubu n’ibyo biri kuba.

Bush yasize aburiye Obama ko Uburusiya buzatera Ukraine.

Ibi Bush yabibwiraga Obama ubwo bari bahungiye muri gahunda zo guhererekanya ubutegetsi, iki gihe kikaba ari nacyo Perezida uri kurangiza manda ye abwira uzamusimbura uko akazi gakorwa, amabanga, n’imigambi akwiye kwihutisha ndetse n’ibindi bireba Leta Ya America.

 

Bush yasabye Obama gucungira hafi Uburusiya no kubwitondera kuko kuva icyo gihe Leta Ya Washington yari ifite amakuru ko Uburusiya bugomba gutera Ukraine, icyo itari izi ni umunsi n’isaha. 

Mu mwaka wa 2009 hari hashize umwaka Perezida Putin abwiye ibihugu binyamuryango bya NATO kwitondera amasezerano Uburusiya bwagiranye na Leta Ya America, avuga ko NATO itagomba guhirahira yagukira hafi y’u Burusiya cyane mu Bihugu byahoze mu bumwe bwaba Soviets. Ibi America yabirenzeho, muri 2008 Putin ayibwira ko niyongera gutera intambwe imwe ari ukurwana ntakabuza kuko ibyo America yar’iri gukora ngo byashyiraga mukaga Uburusiya.

 

Kubutegetsi bwa Obama nibwo igitero cya mbere cyagabwe kuri Ukraine kivuye m’u Burusiya, aha Uburusiya bwafashe igice cy’umwigimbakirwa wa Crimea.

 

Uburusiya bwafashe Crimea mu_mayeri n’ubutasi bihambaye kuko Ukraine na NATO bashidutse mu Gitondo cyo ku wa 18, Werurwe 2014 Crimea yafashwe yanashinzweho intwaro rutura z’Uburusiya. Iyi iri muri operation zihambaye za gisilikare zabayeho zikagera kuntego nta ntambara ibayeho. 

Uburusiya bwabyise kwisubiza igice cyabwo cyari cyarahawe Ukraine mu mwaka w’i 1954, Crimea ikaba yarabaye Intara mu mwaka 1945.

 

Nikita Khrushchev niwe wahaye Crimea Oblasa igihugu cya Ukraine 1954, uyu yari Perezida w’u Burusiya kuva 1953 kugera 1964.

Uburusiya bwigaruriye Crimea hashize imyaka 5 Bwana George Bush abivuze Kandi abwiye Obama ko bizabaho, none na nyuma y’imyaka 13 koko Uburusiya bwateye Ukraine mu buryo bwo bwise ibitero bidasanzwe bya gisilikare ubu ntabwo biritwa intambara.

 

Bush Kandi yakomeje abwira Obama ko Uburusiya buzakoroneza Uburayi bubinyujije mu_mayeri yo kwitwaza  ingufu na Gaz, ati buzakoresha n’imbaraga za Politike ngo bukunde bubigereho.

 

Aya makuru y’ubwiru Bush yahaye Obama mbere yo kumusimbura ku butegetsi harimo n’amakuru ku Bihugu by inshuti za America “nk’Ubuhindi. Pakistan ikaba umwanzi. Kandi Bush yasabye Obama kutazigera yizera Corea ya Ruguru ndetse na Iran, Yakomeje amutungira urutoki Kandi no m’Uburasirazuba bwo hagati ko hazaduka intambara zirwanirwa k’ubutaka ndetse ko zitazasiga no muri Asia yo hagati” ibi n’ibyo Bush yerekaga Obama mbere yuko amusimbura k’ubutegetsi.