Ibihugu bitekanye kurusha ibindi ku Isi._ISHEJA
Ibihugu bya mbere bitekanye ku Isi, nibyo tugiye kugarukaho. Kuri uru rutonde nta cyahindutse cyane kuva mu mwaka wa 2008 kugeza uyu mwaka wa 2023.
Abashyira ibi Bihugu ku rutonde bavuga ko ari ibintu bigoye kubitondeka ugendeye k'umudendezo w'Ibihugu kuko bigoranye cyane kumenya Igihugu gifite umudendezo kurusha ikindi.
Nubwo bigoye ariko birakorwa, bigakorwa hari ibyo bagendeyeho mu kureba ko igihugu koko gifite umudendezo wo ku rwego rusumba uw'ibindi. Hitabwa ku Bihugu bisurwa cyane kuko ba mukerarugendo bakunda kugana ahantu batishisha umutekano wabo, bakunda kujya ahantu bumva bisanzuye ku buryo badasagarirwa n'amabandi cyangwa abandi bagizi ba nabi. Ibi byitabwaho cyane mu kumenya Igihugu gifite umudendezo, bitewe n'uko gisurwa ndetse n'ibyo ba mukerarugendo bakivugaho mu byo baba bakibonyeho.
Harebwa kandi k'umutekano w'abantu n'ibintu byabo, hakarebwa niba nta rondaruhu rigaragara muri ibyo Bihugu.
Ibi byose bigenzurwa n'ikigo " the Institute of Economics and Peace (IEP), kikaba ari nacyo gishyira hanze urutonde rwa Global Peace Index (GPI) buri mwaka".
Ibihugu bya mbere kuri uru rutonde, bimaze imyaka 16 bidahinduka kereka byo ubwa byo ko bihinduranya imyanya byari biriho, nk'ikiri ku mwanya wa mbere uyu mwaka undi kikazaba kiri ku wa 2 gutyo gutyo.
IEP uyu mwaka wa 2023 yakoze ubushakashatsi bwayo mu Bihugu 163 byose. Ireba uko umutekano wabyo umeze haba mu ngo, imbere mu Gihugu ndetse n'amakimbirane mpuzamahanga ibihugu bifitanye.
Ibi nibyo Bihugu biza imbere y'ibindi mu kugira umudendezo ku Isi.
10. Ubusuwisi
Iki Gihugu giherereye ku Burayi nicyo kiza ku mwanya wa 10 mu Bihugu bifite umudendezo ku Isi.
Ubusuwisi bubarirwa amanota 1.339
9. Ubuyapani
Ibirwa by'Ubuyapani biza ku mwanya wa 9 mu Bihugu bifite umudendezo kurusha ibindi, Ubuyapani kandi buza ku mwanya wa 2 nyuma ya Finland mu kugira umutekano ku Isi.
Ubuyapani bubarirwa amanota 1.336
8. Slovenia
Iki Gihugu cyaje imbere kuri uru rutonde mu mwaka wa 2020, gisa n'igiciye agahigo kubera umutekano uharangwa ndetse no gushoboka ku iterabwoba muri iki Gihugu biri ku kigero cyo hasi. Bivugwa ko muri iki Gihugu hari umutekano uhagije kandi abakigana mu rwego rwo gusura bafatwa neza cyane ndetse bakidegembya ntawe ubarebye ikijisho.
Slovenia ibarirwa amanota 1.334
7. Porotigale
Porotigale nayo iherereye ku Burayi, ikaba iri ku mwanya wa 7 mu kugira umudendezo mwinshi kurenza ahandi hose ku Isi. Bivugwa na IEP ko ikigero cy'ibyaha n'ihohotera muri Porotigale kiri hasi cyane, bikakigira igihugu gifite umudendezo ku Isi kurusha ibindi bitari bike.
Porotigale ibarirwa amanota 1.333.
6. Singapore
Singapore iherereye muri Asia ya Majyepfo mu gice cyo mu inyanja ya Pacifique, ikaba ubutaka bwahoze ku Gihugu cya Malaysia ariko Malaysia ikaza kwikuraho Singapore kuko yabonaga ntakamaro kayo.
Singapore ifite umutekano wo ku rwego rwo hejuru abantu bayigenga batangarira. Kuba hataba amabandi, abagizi ba nabi cyangwa ibindi byaha byibasira abantu nicyo gishyira Singapore kuri uru rutonde rw'ibihugu bifite umudendezo kurusha ibindi.
Singapore ibarirwa amanota 1.332
5. Austria
Austria n'Igihugu giherereye k'u Burayi nacyo. Kiza ku mwanya wa 5 mu Kuba gifite umudendezo.
Austria ibarirwa amanota 1.316
4. New Zealand
Iki Gihugu cya New Zealand giherereye kumugabane wa Oceania ho mu inyanja ya pacifique ahashyira mu Burasirazuba bw'Isi.
Nubwo New Zealand yasubiye inyuma imyanya 2, ikaza ku mwanya wa 4 mu gihe 2022 yari ku wa 2, ariko ni igihugu nacyo gifite umudendezo, abagituye bafite umutekano uhagije ntacyo bikanga.
New Zealand ibarirwa amanota 1.313.
3. Ireland
Ireland nayo iherereye ku Burayi, ku birwa by'Abongereza. Ikaba igihugu gituwe n'Abaturage bafite umudendezo cyane.
Ireland ibarirwa amanota 1.312.
2. Danimarike
Danimarike nayo ikaba iherereye ku Burayi, ikaza ku mwanya wa mu Bihugu bifite umudendezo kubera ko ibyaha biharangwa ikigero cyabyo kiri hasi kandi si ibyagaha bihanganye, ruswa mu iki Gihugu ngo imeze nkaho itahaba. Danimarike kandi iza ku mwanya wa 2 m'u Bihugu bifite abaturage bishimiye ku Isi.
Danimarike ibarirwa amanota 1.31.
1. Iceland
Nayo ibarizwa ku Burayi, Iceland muri uyu mwaka ikaba ari cyo gihugu gifite abaturage bafite umudendezo uruta uw'ahandi hose ku Isi, ndetse n'umutekano.
Abashinjwe umutekano muri iki Gihugu si ngombwa ko bagenda intwaro.
Iceland ibarizwa amanota 1.124.
Ibihugu byinshi kuri uru rutonde n'ibyo ku Burayi bugakurikirwa na Oceania.
Mu Bihugu bifite umudendezo n'umutekano kurusha ibindi ntacyo muri Africa cyangwa America kirimo.