Iyo ugeze yo utangira kubona amadolari, ugahabwa n'akazi. Dore imigi 10 yo muri America ifasha abantu kugura inzu no kubona akazi.

Hari impamvu zitandukanye zituma imigi imwe n'imwe ihemba /iha amafaranga abantu bayimukiyemo bagamije kuhaba cyangwa kuhakorera.

Iyo ugeze yo utangira kubona amadolari, ugahabwa n'akazi. Dore imigi 10 yo muri America ifasha  abantu kugura inzu no kubona akazi.
Impamvu rusange isa n'ihuzwa n'iyo migi, harimo kubura umubare uhagije w'abaturage utura iyo migi. Mu rwego rwo gukurura abantu rero hagashyirwaho amafaranga azajya ahabwa abantu bajya kuhaba. Ibi by'uko imigi imwe n'imwe isigaramo abaturage bake biterwa no Kuba ubuzima bwaho buhenze, amazu yaho yihagazeho ugasanga agondwa na bake, kubura utuzi n'ibindi,,,,,
Abantu bakayivamo rero bakurikiye aho babona hari amahirwe yabarengera.
Kurwanya iki kibazo cy'ibura ry'abantu, imigi ifite iki kibazo cyo kubura abantu ishyira ho gahunda zitandukanye harimo no Kuba abemera kuyigana hari amafaranga y'agahimbazamusyi bazajya bahambwa karenga k'umushahara usanzwe. 
Muri iyi migi ifite iki kibazo kandi  hashyirwaho ishimwe Kuba hazamura ibikorwa by'ubukungu kugira ngo bikurure abantu baze kuhashaka utuzi maze bahature, abubaka Ibyo bikorwa cyangwa bakahashinga utuzi dushya bahambwa amafaranga yo kubatera akanyabugabo kuko baba bafashije Leta guhamagara abazatura iyo migi. 
Uduce tumwe na tumwe two muri America tugorwa no kubona abatwimukiramo bitewe n'ibura ry'akazi cyangwa ibindi bituma abantu batahashamadukira, iyo migi ishyira ho gahunda yo gufasha abantu bahagura ubutaka mu buryo bwo kubaha ubufasha bw'amafaranga ndetse no Kuba bahabwa ubutaka bw'ubuntu bwiyongera kubwo baba baguze. 
Iyi niyo migi 10 iha ubufasha abayigannye, harimo buriya bufasha bwose twabonye hejuru. 
10. Baltimore, Maryland 
Uyu mugi uha umuntu wifuza kuhagura inzu $ 5,000 byo kongera kuyo afite akaba yagura inzu, akaba umuturage mushya w'aho. 
9. Hamilton, Ohio 
Aha ho batanga ibihumbi 10 $, kubifuza kuhagura inzu bakaba abaturage baho. 
8. Lincoln, Kansas 
Aha ho bagushakira icyo gukora ku buryo bwihuse kiguha amafaranga uzifashisha ugura cyangwa wubaka inzu, Ibi bikorwa k'umuntu uzahaba byibura umwaka 1.
7. New Haven, Connecticut 
Aha batanga ibihumbi 8$, bagushakira n'inguzanyo ihendutse iyo uhashaka inzu waba ushaka kuyubaka cyangwa kuyigura. 
6. Market Kansas 
Umugi utanga amahirwe yo guhabwa akazi  ku buryo bworoshye, ka kagufasha kubaka inzu ariko k'umuntu uzahakora igihe cy'umwaka. 
5. Harmony, Minnesota 
Aha uhabwa ibihumbi 12 $ bigufasha kubona aho wakwegeka umutwe, maze ugatura aho. 
4. Niagara Falls, New York 
Aha baguha ama Dolari ibihumbi 7, iyo uri mushya ushaka kuhagura inzu cyangwa kuyubaka. Maze ugatura aho ukaba umuturage mushya. 
3. Alaska 
Muri iyi Leta umukozi uhagannye yishyurirwa inzu umwaka wose, ariko akaba azahaba byibura umwaka wose. 
2. Vermont 
Abantu bemera kujya gutura mubyaro by'iyi Leta bakahagura ubutaka, bahabwa ishimwe ry'ibihumbi 10$ bibafasha kuhagura ubutaka cyangwa inzu. 
1. Tusla, Oklahoma 
Iyo wemeye gutura muri uyu mugi WA Tusla muri Oklahoma uhabwa ibihumbi 10 cash ukahagura inzu, ugakora ahariho hose muri Oklahoma ariko utaha Tusla. 

Iyi niyo migi ifasha abantu Kuba bagura inzu cyangwa ubutaka kugirango nayo iturwe yeye kubura abantu.