Uko ubukungu bw'Isi buzaba buhagaze muri 2050, USA izaterwa ishoti._ISHEJA

Ubukungu bw'Isi muri 2050, buzaba buyobowe n'Ubushinwa.

Uko ubukungu bw'Isi buzaba buhagaze muri 2050, USA izaterwa ishoti._ISHEJA
Mu bihe biza hateganijwe impinduka m'ubukungu bw'Isi, aho Ibihugu bimwe na bimwe bikomeye mu bukungu bizagenda bitakaza imbaraga mu bukungu mu bihe biri imbere bigasimburwa n'ibindi.
Izi mpinduka zatangiye kwigaragaza muri iyi minsi turimo, aho Ubushinwa bwatangiye kwigaranzura Ibihugu byari bikomeye m'ubukungu nka Leta zunze ubumwe za America.
Ubushinwa bwashyize imbere imikoranire ishingiye kubukungu n'ibindi Bihugu, aho ubu bucuruza hafi n'Isi yose ni hake wagera ukahabura ibikoresho byakorewe m'Ubushinwa. Ubushinwa kandi bwarangije gusenya i dollar rya Leta zunze ubumwe za America mu igura ry'ibikomoka kuri Petelori, aho ubu hakoreshwa i Yuan aho gukoreshwa i dollar mu kugura Petelori ya Arabia.
Ibi bikaba ari ikibazo gikomeye kuri America, kuko i dollar ryahise rihatera ibaba ku buryo bukomeye.
Intambara y'ubukungu hagati ya America n'Ubushinwa imaze igihe kitari gito irwanwa ariko biragaragara ko Ubushinwa buri kubyitwaramo neza kurusha America kuko ubu Ubushinwa buhagaze neza m'ubukungu haba imbere m'u gihugu no hanze, aho bucuruzanya n'Isi yose, kandi bukaba bufite umuvuduko udasanzwe mu kubaka ibikorwa remezo bigezweho.
Uko ibihe byigira imbere bihindura byinshi, bigatanga ishusho nshya benshi batari biteze, batanatekerezaga ahubwo ko yanabaho, niyo mpamvu tugiye kureba uko ubukungu bw'Isi biteganijwe kuzaba bumeze mu 2050 habaye nta gihindutse.
Iyi nkuru iragaruka ku ishusho y'ubukungu bw'Isi mu 2030, 2050. Turarera uko biteganijwe ko ubukungu buzaba buhagaze muri iyo myaka mu buryo bw'urutonde rugaragaza uko Ibihugu bizaba birushanya imbaraga m'ubukungu icyo gihe.
Uru rutonde rwashyizwe hanze na IMF hamwe na PWC, hagendewe kuri ( GDP PPP) Y'Ibihigu muri iyo mwaka igiye kuza.
Uku niko biteganijwe ko ibihugu bizaba birutana mu 205, n'ubwo izi mpinduka ziteganijwe gutangira mu 2030.
10. Ubwongereza 
9. Ubudage
8. Ubuyapani 
7. Mexico
6. Uburusiya 
5. Brazil 
4. Indonesia 
3. Leta zunze ubumwe za America 
2. Ubuhindi 
1. Ubushinwa
Ubushinwa biteganijwe ko buzaca kuri America guhera mu mwaka wa 2030, kuva ubwo bugatangira kuyanikira mu 2040 Ubuhindi nabwo bugaca kuri America, kuburyo mu 2050 America izaba iri kumwanya wa 3.