Wakora iki mu gihe utarabona KYC?

Pi network iramenyesha aba pioneers bose batarabona KYC ko bakwihutira kuyisaba kugirango bayihabwe byihuse. Hari abantu bamaze igihe bakora mining (bacukura) ariko ntibahabwe KYC kimwe n'abamaze igihe gito ariko kirenze amezi 6, bakaba bafite bagenzi babo binjiriye rimwe cyangwa se binjiye m'Umuryango wa Pi network nyuma yabo ariko bakaba barabonye KYC, aba batarayibona nibo babwirwa.

Wakora iki mu gihe utarabona KYC?

Abinjiye vuba bo bategereza bihanganye, n'ubwo ababishatse nabo bakora iyi application (ubusabe) kugirango babashe kubona KYC nabo ku buryo bwihuse.

Abantu babonye KYC ariko bagatinda gusubizwa, bo ntabwo barebwa n'iri tangazo kuko bagomba gutegereza ikazemerwa cyangwa ikangwa, yakwangwa bakabona gusaba ko nabo bakwihutishirizwa kubona KYC.

Bisobanuke neza ko umuntu usaba KYC ni utarabona KYC na rimwe, buri uko agiye kureba ko yayibonye bakamubwira ko  "slot" itaraboneka. Aba nibo bararebwa gusa no Kuba basaba ko bahabwa KYC.

Usaba ni uwo bigaragara gutya iyo yinjiye muri KYC agiye kureba uko bimeze.

Abafite ibindi bibazo bitandukanye, Ibi ntibibareba. 

Kuko Core team niyo izabyikemurira. 

Inama abantu babona KYC bagirwa ni ukuyikora neza, badashyiramo amakosa kugirango ntibazategereze igihe kirekire. Uyibonye adasobanukiwe uko ikorwa / yuzuzwa ashaka ubisobanukiwe aka mufasha kuyuzuza.

"Uburyo bwo kubona link yatanzwe na Pi Core Team bugufasha kubandikira usobanura impamvu ukeka zituma utabona KYC, bakazisuzuma ukanasobanura n'impamvu nawe ukeneye iyo KYC. Iyi niyo Link yemewe (Official) wakwifashisha wandikira Core team. 

Utazi indimi z'amahanga wiyambaze abari bugufashe kugirango wisobanure, unasobanure neza."

Link: https://minepi.com/kyc-application-access/ .